Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

DIGP Ujeneza yasabye abasoje amahugurwa kuba intumwa z’ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, yasoje ku mugaragaro amahugurwa yihariye y’ubugenzacyaha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SGBV), yitabiriwe n’abapolisi 20 bo mu bihugu bihuriye mu muryango uhuza Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF).
Ni amahugurwa yari amaze iminsi 10 abera ku Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, yitabiriwe na ba ofisiye baturutse mu bihugu icyenda (9) by’Afurika aribyo; Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani, u Burundi, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye, hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu Karere mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane mu mu butumwa bw’amahoro.  Inkuru irambuye..

https://police.gov.rw/rw/amakuru/amakuru-ya-polisi/news-detail/news/digp-ujeneza-yasabye-abasoje-amahugurwa-kuba-intumwa-zubukangurambaga-bwo-gukumira-ihohoterwa-rishin/Abagize Urubyiruko rw'abakorerabushake bahuguwe ku ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, mu Karere ka Gasabo, habereye amahugurwa y'umunsi umwe, y'abahagarariye abandi mu ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) mu gihugu hose, ku bijyanye n'imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'umujyi wa Kigali, yitabiriwe n'abasaga 500, agamije kubatoza gufasha abakoresha imbuga nkoranyambaga kugira imyitwarire iboneye, batangaza amakuru y'ukuri kandi yubaka mu gihe bazikoresha.  Inkuru irambuye... 

KIGALI: Hakajijwe ingamba zo kurwanya ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, ku cyicaro cy'Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku Kurwanya ubusinzi bukabije n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, by’umwihariko muri iyi minsi y’ibiruhuko birebire by'abakozi mu cyumweru tugiye kwinjiramo, n'iby'abanyeshuri barimo kuva ku mashuri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yagaragaje ko muri ibi bihe bidasanzwe ari cyo gihe gikwiye cyo kongera ubufatanye mu guca ubusinzi bukabije, gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge no kubahiriza amabwiriza agenga imicururize n’imitangire y’inzoga.  Inkuru irambuye...  

Kubika Ibiyobyabwenge ubwabyo no kubikwirakwiza ni icyaha gihanwa n'amategeko-ACP Rutikanga

Tariki ya 26 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge ku Isi, hagamijwe gukangurira abayituye kubireka no kubafasha gukira zimwe mu ngaruka zabyo zijyanye no kwangirika k’ubuzima bwa muntu.

Kuri uwo munsi mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bwagarutse ku ngaruka z’ibiyobyabwenge n’uruhare rw’imiryango mu gufatanyiriza hamwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.  Inkuru irambuye... 

Imyaka 25 y’urugendo rwo gucunga umutekano kinyamwuga: Uko Polisi y'u Rwanda yazamuye urwego rw’amahugurwa mu kubaka ubushobozi

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe kuva mu 2000, nk’urwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, yagiye yiyubaka mu ngeri zose, ishyiraho amashami atandukanye kugira ngo ibashe kuzuza inshingano, ari nako hategurwa amahugurwa n’imyitozo bihabwa abapolisi hagamijwe kongera ubumenyi, ubushobozi n’ubunyamwuga mu kurushaho kunoza imitangire ya serivisi. 

Muri icyo gihe, Polisi y’u Rwanda yari ifite ishuri rimwe gusa ryatangirwagamo amahugurwa rya Gishari (PTS), ryatangaga amahugurwa y’ibanze yinjiza abapolisi mu kazi, ariko uko iminsi yagiye ishira, yakomeje kwagura ibigo by’amahugurwa, ari nako yongera ireme ryayo, yagura n’umubano hagati y’izindi Polisi z’amahanga hagamijwe gutegura abapolisi no kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bijyanye n’aho isi igeze mu iterambere.  Inkuru irambuye... 

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa batanze ubuvuzi n’amazi meza ku baturage ba Sudani y’Epfo

Ku wa Kane tariki ya 26 Kamena, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga ubuvuzi n’amazi meza ku baturage batishoboye barenga 500.

Ni igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Amadi wo mu murwa mukuru Juba, ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa n’abagize umuryango w’abanyarwanda (Diaspora) batuye muri Sudani y’Epfo, mu rwego rwo guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.  Inkuru irambuye... 

Polisi yatangije Ishuri ry’umukino wa volleyball

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, hatangijwe ku mugaragaro ishuri ry’umukino w‘intoki wa Volleyball ku bakiri bato (Police Volleyball Academy).

Ni umuhango wabereye ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Lycée de Kigali (LDK) mu Mujyi wa Kigali, utangizwa ku mugaragaro na Perezida wa FRVB, Bwana Rafael Ngarambe ari kumwe n’umunyamabanga Mukuru w’amakipe ya Polisi ya Volleyball, Superintendent of police (SP) Diane Ntakirutimana.  Inkuru irambuye...