Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, mu Karere ka Gasabo, habereye amahugurwa y'umunsi umwe, y'abahagarariye abandi mu ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) mu gihugu hose, ku bijyanye n'imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'umujyi wa Kigali, yitabiriwe n'abasaga 500, agamije kubatoza gufasha abakoresha imbuga nkoranyambaga kugira imyitwarire iboneye, batangaza amakuru y'ukuri kandi yubaka mu gihe bazikoresha.
Bahawe ibiganiro bitandukanye birimo ibijyanye n'imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, indangagaciro na Kirazira ndetse n’imyitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rw’abakorerabushake mu gihe bari mu kazi.
Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Samuel Dusengiyumva yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka, abashishikariza kuzikoresha neza uko bikwiye kuko ari bwo zizana iterambere, zakoreshwa nabi nabwo zigasenya igihugu.

Yagize ati: “Murabizi ko urubyiruko ari mwe mbaraga z’igihugu kandi zubaka, gusa iyo izo mbaraga zikoreshejwe nabi zirasenya, niyo mpamvu tubasaba kwita ku iterambere ariko mwibuka ko mufite inshingano ikomeye yo guhangana n’abavuga nabi igihugu cyacu”.
Kuri ubu mu Rwanda habarirwa urubyiruko rw'abakorerabushake barenga miliyoni 2, bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu bukangurambaga bujyanye n’umutekano n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yavuze ko ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake ari iby'agaciro gakomeye ku mutekano n'iterambere, abasaba kurushaho no kongera imbaraga mu guhangana n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije gusebya igihugu no gusenya ibyagezweho.

Yagize ati: "Polisi ibashimira imyaka ishize muri mu bikorwa byo kwitanga birimo n’ibyo mwakoze mwigisha abaturage uko bakoresha umuhanda ndetse n’uruhare mugira mu gukangurira abanyarwanda gukumira ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge n'uruhare rwanyu mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage batishoboye. Turabasaba kurushaho gushyira imbaraga mu guhangana n’abasebya igihugu biciye ku mbuga nkoranyambaga, kandi mukazabitoza na bagenzi banyu muhagarariye muri aya mahugurwa.
Aya mahugurwa y’abakorerabushake bahagarariye abandi yasojwe no kubaza ibibazo ku byo badasobanukiwe, bakomereza ku ngoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho beretswe kandi bagasobanurirwa ibyaranze amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu.

Kinyarwanda
English











