Tariki ya 26 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge ku Isi, hagamijwe gukangurira abayituye kubireka no kubafasha gukira zimwe mu ngaruka zabyo zijyanye no kwangirika k’ubuzima bwa muntu.
Kuri uyu munsi mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bwagarutse ku ngaruka z’ibiyobyabwenge n’uruhare rw’imiryango mu gufatanyiriza hamwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ibiyobyabwenge bikomeje kugaragara mu ngeri z’abantu batandukanye aho bamwe mu babikoresha biba byarahindutse uburwayi kuri bo bukeneye umuganga.
Yagize ati: “Mu Rwanda ikibazo cy’ibiyobyabwenge kirahari mu ngeri zose, abasore n’inkumi, abakuze n'abato, abishoboye n’abatishoboye n’abanyeshuri. Hibandwa cyane ku babicuruza, bakanabikwirakwiza kugira ngo tuburizemo ko bigera mu maboko y’ababikoresha, ariko nabo bagafatwa, aho bikunze kugaragara ko harimo ababa bakeneye ubuvuzi, n’abakeneye kugororwa, bakazagira amahirwe yo guhinduka.”

ACP Rutikanga yasobanuye kandi ko hari abakoresha ibiyobyabwenge babyitera mu nshinge, badafite n’ubumenyi bwo kuzitera, ugasanga baritobaguye umubiri warangiritse, n’abo usanga barageze ku rwego rwo kuba batabonye ikiyobyabwenge, batagira amahoro muri bo, ntibabashe kuzanzamuka batagikoresheje ari byo bita kubatwa nabyo.
Mu mezi 6 ashize ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kamena 2025, hafashwe abantu 778 bakurikiranyweho gucuruza, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge, aho muri bo, abasaga gato 87.5% bari munsi y’imyaka 40, bigaragara ko abenshi mu babikoresha ari urubyiruko.
ACP Rutikanga yaburiye abishora mu biyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose ku ngaruka zabyo haba mu mategeko no ku buzima bwabo bwite.
Ati: “Ubwabyo kubika ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza ni icyaha gihanwa n’amategeko, hakiyongeraho kuba ugikoresha aba yakiguze, kandi kuko kimubata, kimusaba ko igihe cyose agikenera akibona, yaba yabuze amafaranga agashaka uko yiba kugira ngo ayabone, bigakurura n’ibindi byaha bikurikiraho birimo gukubita no gukomeretsa, imyitwarire itari myiza, amakimbirane mu muryango n’ibindi.”

Yavuze kandi ko hazakomeza gukurikizwa icyo amategeko ateganya, asaba abaturarwanda gukomeza ubufatanye batanga amakuru ku biyobyabwenge kugira ngo abakomeza kubikwirakwiza bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Antoine Hagengimana ushinzwe gukurikirana ingaruka zikomoka ku ikoreshwa ry'inzoga n'ibiyobyabwenge mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yavuze ko inzoga z’inkorano nka Kanyanga, muriture n’izindi zitujuje ubuziranenge ziba zikoranye ikinyabutabire cyitwa methanol cyangiza ubwonko n’umubiri vuba, ariko ko n’inzoga zemewe zikabije nazo zitera uburwayi bukomeye nk’umwijima, Cancer n’izindi.
Yavuze ko kandi mu kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga zikabije nazo zidashyirwa ku ruhande, cyane cyane mu rubyiruko bigaragara ko hari benshi bazikoresha by’umwihariko abakiri munsi y’imyaka 25, aho ubwonko buba butararangiza gukura, akaba ari nko gufata ubugari butarafata ugashyiramo umunyu, burangirika ntibube bugikomeye.
Mukarubuga Ancile, umukozi, ushinzwe kwita ku by’imitekerereze (Psychologist), yasobanuye ko mu biranga abakoresha ibiyobyabwenge harimo no guta icyizere cy’ubuzima bavuga bati n’ubundi sindiho bagakomeza kubyiyahuza, avuga ko hakwiye gufatwa ingamba zigisha urubyiruko umuco ubatoza kutararikira ibiyobyabwenge n'inzoga zikabije kuko zibatesha agaciro n'icyizere muri sosiyete.
Ingingo ya 263 y'Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Ikomeza ivuga ko
Umuntu wese uhamijwe n'urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko ahanishwa; igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;
igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 15 ariko atarenze mililiyoni 20 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye n' igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku biyobyabwenge byoroheje.

Kinyarwanda
English











