Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, yasoje ku mugaragaro amahugurwa yihariye y’ubugenzacyaha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SGBV), yitabiriwe n’abapolisi 20 bo mu bihugu bihuriye mu muryango uhuza Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF).
Ni amahugurwa amaze iminsi 10 abera ku Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, yitabiriwe na ba ofisiye baturutse mu bihugu icyenda (9) by’Afurika aribyo; Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani, u Burundi, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye, hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu Karere mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane mu mu butumwa bw’amahoro.
DIP Ujeneza, yagarutse ku kamaro k’amahugurwa yo kugenza ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icyo yitezweho ku migendekere myiza y’ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Intego nyamukuru y’aya mahugurwa ni ugutoza abapolisi b’inzobere mu iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira ngo bazoherezwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutahura no kugenza ibyo byaha mu buryo bwa kinyamwuga.”
Yashimiye abayitabiriye umurava, n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa, abashishikariza kuzaba intumwa z’ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihugu byabo no mu gihe bazaba bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri EASF, Commissioner of Police (CP) Ali Said Bacar, yashimiye ubufatanye bw’ibihugu bigize umuryango mu kurwanya ibyaha, anagaragaza uruhare rukomeye rwa Polisi mu kubungabunga amahoro.
Yagize ati: “Iki ni ikimenyetso cy’ukuri cy’ubwitange bwo gukomeza gutuma umuryango wacu ukomeza gukora neza. Mugihe abaturage bo mu bihugu byacu baba bugarijwe n’amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Polisi ni rwo rwego rwa mbere rugira uruhare rukomeye mu kurwanya ayo makimbirane no mu gushimangira amahoro arambye. Ubu bumenyi muhawe n’ubushobozi bugomba guhuza n’inshingano zanyu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”
Abitabiriye amahugurwa bahawe ubumenyi ku masomo atandukanye, akubiyemo ibyiciro bitandukanye by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uburyo bwo gufata ibyemezo mu iperereza, imicungire y’aho icyaha cyakorewe n’ubumenyi ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza, uburyo bwo guhangana n’umunaniro, gukorana n’abafatanyabikorwa ndetse n’ingamba zo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.


SOMA NA: KIGALI: Hatangijwe amahugurwa y’ubugenzacyaha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Kinyarwanda
English











