Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Hakajijwe ingamba zo kurwanya ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, ku cyicaro cy'Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku Kurwanya ubusinzi bukabije n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, by’umwihariko muri iyi minsi y’ibiruhuko birebire by'abakozi mu cyumweru tugiye kwinjiramo, n'iby'abanyeshuri barimo kuva ku mashuri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yagaragaje ko muri ibi bihe bidasanzwe ari cyo gihe gikwiye cyo kongera ubufatanye mu guca ubusinzi bukabije, gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge no kubahiriza amabwiriza agenga imicururize n’imitangire y’inzoga.

Yagize ati: “Abaturarwanda by’umwihariko: urubyiruko, abacuruza inzoga, ni ukuvuga utubari, amasoko agezweho (supermarkets), n’ahandi habera imyidagaduro, murasabwa gukora mu buryo bwubahirije amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa byanyu.”

Yakomeje agira ati: "Muributswa kudatanga inzoga cyangwa kuzigurisha  abataruzuza imyaka 18, Kudaha no kutagurisha inzoga abo bigaragara ko basinze,  Kwirinda kwakira abantu barenze ubushobozi bw’inyubako mukoreramo cyane cyane ahari utubyiniro, aho usanga abantu bakandagirana, kubahiriza amasaha  yo gufunga no gufungura utubari, gukorera ubucuruzi bw'akabari mu nyubako zujuje ibisabwa birimo; parikingi, ubwiherero bw’abagabo, ubw’abagore, n'ubw'abafite ubumuga, kugira aho gukarabira, kugira abashinzwe umutekano, n’ibindi.” 

ACP Rutikanga yagaragaje ko ubu bukangurambaga atari ubw’ibiruhuko gusa ahubwo ko buzahoraho ndetse ashimangira na zimwe mu ngamba zindi zigiye gushyirwa mu bikorwa zirimo n’ubugenzuzi buhoraho bwa Polisi n’izindi nzego zibishinzwe hagamijwe kureba ko amabwiriza agenga ibikorwa by’imyidagaduro yubahirizwa, ababirengaho bagafatirwa ibyemezo birimo no guhanwa.

Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, yasabye abacuruza inzoga kudatwarwa n’inyungu gusa ahubwo bakita no ku buzima bw’abakiliya babo.

Yavuze ati: “Mbere yo gutanga cyangwa kugurisha ibisindisha ku muntu ugaragara nk’ukiri muto, abacuruzi bagomba kubanza gusaba indangamuntu.”

Yunzemo ati: “Umucuruzi wese ntakwiye kuyoborwa gusa n’inyungu z’amafaranga, ahubwo akwiye no kuzirikana ku buzima n’iterambere ry’abakiliya be.”

Yagaragaje kandi akamaro k’uburere buva mu muryango nk'inkingi ya byose, asaba ababyeyi kugirana ibiganiro bifite ireme n’abana babo, ndetse bakanababera urugero rwiza mu mibereho yabo ya buri munsi.

Nsengimana yanibukije ba nyir'ibikorwa by’ubucuruzi ko bagomba gukorera mu nyubako zujuje ibisabwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza agenga umutekano, haba mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose.

INKURU BIFITANYE ISANO: Kubika Ibiyobyabwenge ubwabyo no kubikwirakwiza ni icyaha gihanwa n'amategeko-ACP Rutikanga