Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

GERAYO AMAHORO: Abatwara moto n’amagare barasabwa kwirinda amakosa ateza impanuka

Abatwara amapikipiki n’amagare bagize umubare munini w'abakoresha umuhanda bakunze kwibasirwa n’impanuka zimwe muri zo zihitana ubuzima bw’abantu, abandi bagakomereka. 

Raporo y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko hafi 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, zaturutse ku batwara moto n’amagare.Inkuru irambuye 

AMAFOTO: Abatwara moto n’amagare basabwe gushyira imbere umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa kane, tariki ya 7 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yakomeje ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, abatwara amapikipiki n’amagare mu bice bitandukanye by’igihugu, baganirizwa ku mikoreshereze y’umuhanda yimakaza umutekano.

Abatwara moto n’abatwara amagare basobanuriwe amakosa bakunze gukora aturutse ku burangare igihe bari mu muhanda, rimwe na rimwe agateza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.Inkuru irambuye

GICUMBI: Umugabo yafatanywe ibilo 20 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gicumbi yafashe umugabo w’imyaka 20 y’amavuko, wari ufite ibilo 20 by’urumogi.

Yafatiwe mu mudugudu wa Mugote, akagari ka Gishali, mu murenge wa Rubaya, mu ijoro ryo  ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri. Inkuru irambuye 

NYANZA: Babiri bafatanywe arenga ibihumbi 520Frw bacyekwaho kwiba umucuruzi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyanza, yafatanye abagabo babiri amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 528 bacyekwaho kwiba umucuruzi bayakuye mu kabati.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko na mugenzi w’imyaka 32, bafatiwe mu mudugudu wa Masangano, akagari ka Masangano mu murenge wa Busoro, ku wa Kane tariki 7 Nzeri, ku isaha ya saa cyenda n’igice z’igicamunsi. Inkuru irambuye 

RUBAVU: Yafatiwe mu cyuho afite udupfunyika tw’urumogi turenga 1600

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe umugore wo mu Karere ka Rubavu, ucyekwaho gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge akoresheje amayeri atandukanye.

Ucyekwa w’imyaka 33, wiyitaga Media, yafashwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Nzeri, hafi saa moya n'igice z'ijoro, nyuma yo kumusangana udupfunyika 1630, mu mudugudu wa Gora, akagari ka Gora, mu Murenge wa Cyanzarwe.Inkuru irambuye  

KICUKIRO: Babiri bafatanywe Litiro 1000 za Mazutu bacuruzaga binyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kicukiro, yafashe abantu babiri bacuruzaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko  Mazutu ingana na litiro 1000.

Zafatiwe mu mukwabu wabereye mu mudugudu wa Bisambu, akagari ka Nyarurama mu murenge wa Gatenga, nyuma yo kuzisanga mu rugo ba nyirazo batuyemo, ari naho bazicururizaga, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri. Inkuru irambuye 

GASABO: Bane bafatanywe inzoga zitandukanye bacuruzaga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe abantu bane bakurikiranyweho gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Bafatiwe mu mukwabu wabereye  mu mudugudu wa Binunga, akagari ka Murama mu murenge wa Kinyinya, ku wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo.Inkuru irambuye