Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyanza, yafatanye abagabo babiri amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 528 bacyekwaho kwiba umucuruzi bayakuye mu kabati.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko na mugenzi w’imyaka 32, bafatiwe mu mudugudu wa Masangano, akagari ka Masangano mu murenge wa Busoro, ku wa Kane tariki 7 Nzeri, ku isaha ya saa cyenda n’igice z’igicamunsi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi wari wibwe ayo mafaranga.
Yagize ati: ”Umucuruzi wo mu mudugudu wa Busoro, yahamagaye avuga ko hari abantu babiri baje aho acururiza inzoga mu buryo buranguza, bamusaba kumuvunjira inote y’amafaranga ibihumbi bibiri, nyuma bamusaba kubaha inzoga, mu gihe yari agiye kuzibazanira, agarutse asanga bagiye, arebye mu kabati aho yabikaga amafaranga, asanga nta na macye asigayemo.”
Yongeyeho ati: “Ako kanya hahise hatangira ibikorwa byo kubashakisha nyuma y’iminota 30, bombi uko ari babiri baza gufatirwa ku bufatanye n’abaturage, mu mudugudu wa Masangano, bakimara kuva kuri moto bari bateze. Hakurikiyeho ibikorwa byo kubasaka, nibwo ibihumbi 528Frw byaje kuboneka mu mufuka w’ipantaro y’umwe muri bo.”
SP Habiyaremye yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru, asaba abacuruzi kwirinda kubika amafaranga menshi hafi y’aho abakiriya bahingukira, kandi bakarushaho kuba maso igihe babonye hari abakiriya bacyetseho kuba bagenzwa no kwiba.
Bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Busoro kugira ngo hakomeze iperereza, amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu, cyangwa mu nyubako ziyikikije;
cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
Kinyarwanda
English











