Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe abantu bane bakurikiranyweho gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge .
Bafatiwe mu mukwabu wabereye mu mudugudu wa Binunga, akagari ka Murama mu murenge wa Kinyinya, ku wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Bafatanywe litiro 430 z’inzoga z'inkorano bakunze kwita 'ibikwangari', tangawizi n'izindi nzoga za likeri, amacupa 413, zitari zujuje ubuziranenge, bacururizaga mu ngo zabo aho batuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: "Polisi yari ifite amakuru ko mu mudugudu wa Binunga, hari abantu benga bakanacuruza inzoga z'inkorano bigateza umutekano mucye. Hateguwe igikorwa cyo gufata abazicuruza, hafatwa abantu bane, basanganywe litiro 430 z’inzoga z'inkorano n’amacupa 413 y'inzoga zirimo iza likeri n'izikoze muri Tangawizi zitujuje ubuziranenge."
Bakimara gufatwa biyemereye ko bamaze igihe kinini benga izo nzoga, zimwe bakazicururiza aho batuye, izindi bakaziranguza abacuruzi bazivangaga n'izisanzwe zemewe.
SP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye izi nzoga zitujuje ubuziranenge zifatwa, zikangirizwa mu ruhame, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge n'izarengeje igihe kuko zibagiraho ingaruka.
Yaburiye abashakira amaramuko mu kwangiza ubuzima bw’abaturage babagurisha inzoga zitujuje ubuziranenge ko bihanwa n’amategeko kandi ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.
Iteka rya Minisitiri No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi no kugurisha mu Gihugu, ibiyobyabwenge bishyirwa mu cyiciro cy’ibyoroheje, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10.
Kinyarwanda
English











