Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

AMAFOTO: Abatwara moto n’amagare basabwe gushyira imbere umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa kane, tariki ya 7 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yakomeje ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, abatwara amapikipiki n’amagare mu bice bitandukanye by’igihugu, baganirizwa ku mikoreshereze y’umuhanda yimakaza umutekano.

Abatwara moto n’abatwara amagare basobanuriwe amakosa bakunze gukora aturutse ku burangare igihe bari mu muhanda, rimwe na rimwe agateza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena, uyu mwaka, mu mpanuka zabaye muri icyo gihe, izagizwemo uruhare n’abatwara moto n’amagare zingana na 53%. Zahitanye abagera kuri 98, zikomeretsa ku buryo bukomeye abantu 46. 

Impanuka nyinshi ziterwa no kugendera ku muvuduko ukabije, kudasiga intera hagati y’ibinyabiziga, gufata ku bindi binyabiziga cyane cyane amakamyo ku banyamagare mu mihanda ihanamye, gupakira imizigo irenze ubushobozi bwa moto cyangwa igare, gutwara igare nijoro, gutwara banyoye ibisindisha no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga atanga ubutumwa ku bamotari bo mu mujyi wa Kigali 

Ibisabwa abatwara moto

Muri ubu bukangurambaga, abatwara moto basabwa gukoresha amatara magufi igihe cyose bari mu muhanda; kwirinda gutwara banyoye ibisindisha; kwirinda gutwara batambaye ingofero yabugenewe (Casque) kimwe n’abagenzi batwaye; kutarenza muvuduko wagenwe; kwirinda gusesera mu bindi binyabiziga; kwirinda kunyuraniraho ahatemewe; kudapakira ibirenze ubushobozi bwa moto, kudakoresha telefone batwaye no kubahiriza uburenganzira bw'abanyamaguru.

Abanyonzi bo mu mujyi wa Kigali nabo bibukijwe amakosa bakora mu muhanda

Abatwara amagare

Abatwara amagare baributswa guhagarika gufata ku binyabiziga bigenda, kwirinda kugendera ku muvuduko mwinshi ahantu hacuritse, kudatwara igare hejuru ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba,  kutagendera mu muhanda hagati; kudatwara imizigo iremereye rimwe na rimwe ibangamira urujya n'uruza; no kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.

Abanyonzi bo mu Karere ka Kayonza ubwo bagezwagaho ubutumwa bwa Gerayo Amahoro

Abamotari bo mu Karere ka Ngoma nabo bakanguriwe kwirinda amakosa ateza impanuka 

Abanyonzi n'Abamotari bo mu Karere ka Musanze nabo bitabiriye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu Karere ka Huye