Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Minisitiri Gasana n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi bagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuva ku wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama, bari mu ruzinduko rw'akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cya Qatar rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n'iyubahirizwa ry'amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mutarama, ba Nyakubahwa Minisitiri Gasana na mugenzi we wa Qatar; Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye yasinyweho na CG Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar, Maj. Gen Abdullah bin Mohammed Al Suwaidi, mu rwego rwo gutangiza ubufatanye mu by’umutekano hagati y’inzego zombi.Inkuru irambuye 

Itsinda ry'intumwa zo muri Burkina Faso zasuye Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu gihugu cya Burkina Faso.

Izi ntumwa ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ruzamara icyumweru, zaje ziturutse mu nzego zitandukanye z’icyo gihugu, ziyobowe na Medah Martha Céleste Anderson, Umuyobozi w’abakozi mu biro by’umukuru w’igihugu.Inkuru irambuye 

Abapolisikazi basoje amahugurwa abategura kujya mu butumwa bw’amahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama, abapolisikazi 110 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko kubaka ubushobozi biri mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga.Inkuru irambuye 

 

Polisi yasabye ibigo byigenga bicunga umutekano kwita ku mahugurwa no gukora kinyamwuga

Polisi y’u Rwanda yasabye ibigo byigenga bicunga umutekano kunoza amahugurwa ahabwa abakozi no kurushaho gukora kinyamwuga kuko ari byo bigaragaza ko bigishijwe neza kandi bagatanga umusaruro.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’amezi atatu yinjiza mu kazi abakozi ba Kompanyi ya Guardsmark bagera kuri 87.Inkuru irambuye 

Abarenga ibihumbi 12 bakanguriwe kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu gihugu hose, yibutsa abakoresha umuhanda kwirinda amakosa ateza impanuka.

Ni ubukangurambaga butangirwa hirya no hino, aho muri iki cyumweru dusoje, abagera ku 12,349 mu ntara zose z’igihugu, bagejejweho ubutumwa bubibutsa uko bakwiye kwitwararika birinda impanuka igihe bakoresha umuhanda.Inkuru irambuye 

Ababyeyi basabwe gufasha abana kugira amahitamo meza abarinda kujya kuba mu muhanda

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yasabye ababyeyi gukurikiranira hafi abana no kubafasha guhitamo neza ejo hazaza habo habarinda ubuzererezi no kujya kuba mu muhanda.

Ni ibikubiye mu butumwa yatanze mu biganiro byahuriyemo abana bagera kuri 700 basubijwe mu miryango bakuwe mu mihanda n’ababyeyi baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, byabereye mu kigo cy’ishuri ry’abakobwa (FAWE) giherereye mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024.Inkuru irambuye

NGORORERO: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’udupfunyika 5000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba bikaba n’umurongo mwiza wo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we.

Byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, nyuma y’uko ibikorwa bya Polisi byakorewe mu murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero ku bufatanye n’abaturage, biburijemo umugambi wo gukwirakwiza mu baturage udupfunyika 5, 000 tw’urumogi kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024.Inkuru irambuye