Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abarenga ibihumbi 12 bakanguriwe kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu gihugu hose, yibutsa abakoresha umuhanda kwirinda amakosa ateza impanuka.

Ni ubukangurambaga butangirwa hirya no hino, aho muri iki cyumweru dusoje, abagera ku 12,349 mu ntara zose z’igihugu, bagejejweho ubutumwa bubibutsa uko bakwiye kwitwararika birinda impanuka igihe bakoresha umuhanda.

Ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda barimo; abashoferi, abatwara moto, abatwara amagare, abanyeshuri n’abanyamaguru bagaragarijwe amwe mu makosa akunze guteza impanuka, basabwa kugira uruhare mu gusigasira umutekano wo mu muhanda birinda amwe muri ayo makosa hagendewe kuri buri cyiciro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, avuga ko intego nyamukuru y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, ari uko umutekano wo mu muhanda buri wese awugira uwe, akumva ko biri mu nshingano ze kuwusigasira yirinda ikintu cyose gishobora guteza impanuka.

Aragira ati: “Impanuka zibera mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga, ari nako zangiza ibikorwaremezo, bigateza igihombo ku miryango no ku gihugu muri rusange. Ni yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu rwego rwo kwibutsa buri wese gufata ingamba zo kwirinda impanuka igihe cyose akoresha umuhanda.”

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko buri mwaka, isi itakaza abantu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 350, bazize impanuka zo mu muhanda.

Impanuka ziza ku mwanya wa 8 mu guhitana abantu benshi ku Isi, zigafata umwanya wa mbere mu guhitana urubyiruko rw’abari hagati y’imyaka 5-29.

Imibare itangazwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2023, mu gihugu hose, impanuka  zabaye mu muhanda  ari 9011, aho zagabanutse ku kigereranyo cya 12.8% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzakomeza kugeza abakoresha umuhanda basobanukiwe neza ibyo basabwa, ariko na none ko abazakomeza kubyirengagiza nkana bazajya babihanirwa.

Ati: “Gerayo Amahoro yatanze umusaruro kuko impanuka zagabanutse ugereranyije n’izabaga mbere kandi bigaragara ko hari abamaze kumenya akamaro kayo, bubahiriza amabwiriza n’amategeko y’umuhanda ariko hakaba n’abandi batarumva ko bakwiye kubigira ibyabo. Kwigisha ni uguhozaho, ubukangurambaga buzakomeza ariko abazakomeza gukora amakosa nkana bazajya babihanirwa.”

Polisi igaragaza ko inyinshi mu mpanuka zishobora kuba zakwirindwa, buri wese aramutse yubahirije neza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda kuko umubare munini w’impanuka ziba ari izituruka ku burangare bw'abatwara ibinyabiziga no gutwara banyoye ibisindisha.