Polisi y’u Rwanda yasabye ibigo byigenga bicunga umutekano kunoza amahugurwa ahabwa abakozi no kurushaho gukora kinyamwuga kuko ari byo bigaragaza ko bigishijwe neza kandi bagatanga umusaruro.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’amezi atatu yinjiza mu kazi abakozi ba Kompanyi ya Guardsmark bagera kuri 87.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’iyo Kompanyi giherereye mu kagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024.
CP Kabera yagize ati: “Mu byo dusaba ibigo byigenga bicunga umutekano kwibandaho; ni ugukora akazi kinyamwuga, ku buryo umuntu wese yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uciye ku mukozi uri ku kazi aho acunze umutekano avuga ati; uyu muntu yarigishijwe, azi gucunga umutekano kandi afite ubushobozi bwo gushishoza akamenya icyateza umutekano mucye no kuba yagira inama umugana uko agomba kwitwara kugira ngo agere aho agiye ahurira n’abantu benshi atekanye.”
CP Kabera yavuze ko akazi gakorwa n’ibigo byigenga bicunga umutekano ari ingenzi kandi ko amahugurwa atanzwe neza ari intambwe igaragaza ko abakozi bahawe ubumenyi n’ubushobozi bubashyira ku rwego rwo guhora biteguye gukora akazi neza.
Yavuze ko inshingano za Polisi zitagarukira ku kureba uko amahugurwa atangwa, ko ahubwo no mu kazi hirya no hino, abakozi b’ibi bigo bagomba kugaragaza imikorere inoze birinda amakosa atandukanye ashobora gutuma batuzuza inshingano zabo neza.
Yasabye kandi ubuyobozi bw’ibigo byigenga bicunga umutekano gukurikiranira hafi imikorere y’abakozi no kubitaho babakemurira bimwe mu bibazo bahura na byo mu kazi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano 16 bikoresha abakozi barenga 26,600.
Kinyarwanda
English











