IGP Namuhoranye ari mu ruzinduko rw'akazi muri Botswana
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye n'itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw'akazi muri Botswana, aho bitabiriye umuhango wo gutanga imidari ku bagize Polisi ya Botswana, ku butumire bwa mugenzi we Phemelo Ramakorwane.
Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Botswana; Dr Mokgweetsi Eric Kaebetswe Masisi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2023, mu murwa Mukuru w'icyo gihugu Gaborone.Inkuru irambuye
KIGALI: Abitabira Imurikagurisha barizezwa umutekano usesuye
Polisi y’u Rwanda yijeje umutekano usesuye abitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya 2023 ririmo kubera i Gikondo mu karere ka Kicukiro ku nshuro ya 26.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri murikagurisha.Inkuru irambuye
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje ku batwara amagare
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kanama, yakomereje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo amahoro’ ku batwara amagare bibumbiye mu makoperative mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.
Abatwara amagare bazwi ku izina ry’Abanyonzi bahawe ubutumwa butandukanye bubibutsa uruhare rwabo mu guharanira ko umuhanda utekana, basabwa kwirinda uburangare n’amakosa yose ashobora guteza impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima. Inkuru irambuye
KIREHE: Yafashwe agiye gukura aho yari yahishe televiziyo acyekwaho kwiba
Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abaturage mu Karere ka Kirehe yagaruje Televiziyo yo mu bwoko bwa Flat Screen B box 24 yari yibwe umuturage nyuma yo kwica urugi rw'inzu ye.
Ucyekwaho kwiba iyi Televiziyo ni umusore w’imyaka 19, uvuka mu Murenge wa Mpanga, Akagari ka Mpanga mu mudugudu wa Rurambi ll; akaba yarafatiwe mu mudugudu wa Nyakazinga, akagari ka Kagese mu murenge wa Nasho ari naho yayibye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga.Inkuru irambuye
RUBAVU: Hafashwe Itsinda ry'abantu umunani bacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n'amategeko
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafashe itsinda ry’abantu umunani bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bafatiwe mu cyuho ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama, bacukura amabuye yo mu bwoko bwa Colta mu mirima y'abaturage yo mu mudugudu wa Kigufi, akagari ka Kiraga mu murenge wa Nyamyumba.INkuru irambuye
GASABO: Abantu bane bafatanywe ibilo 80 by’urumogi n’udupfunyika turenga 100
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye abantu bane mu Karere ka Gasabo bari bafite ibilo 80 by’urumogi n’udupfunyika twarwo 105.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 44 y’amavuko n’umugore we w’imyaka 39, bafatiwe mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Ngiryi mu murenge wa Jabana mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga, bafite udupfunyika 105.Inkuru irambuye
NYARUGENGE: Babiri bafashwe bagiye kuvunjisha amadolari y’amahimbano
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kanama, yafashe abantu babiri bageragezaga kuvunjisha amadolari y’Amerika 2800 (arenga Frw 3,296,000) y’amiganano.
Abafashwe ni umugore w’imyaka 39 y’amavuko wari kumwe n’umugabo w’imyaka 33, ahagana ku isaha ya saa saba z’igicamunsi, ubwo bari bageze ku biro by’ivunjisha, mu mudugudu w’Inyarurembo, akagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge bashaka kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











