Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kanama, yakomereje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo amahoro’ ku batwara amagare bibumbiye mu makoperative mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.
Abatwara amagare bazwi ku izina ry’Abanyonzi bahawe ubutumwa butandukanye bubibutsa uruhare rwabo mu guharanira ko umuhanda utekana, basabwa kwirinda uburangare n’amakosa yose ashobora guteza impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima.
Mu butumwa Komiseri wungirije w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yagejeje ku banyonzi bari bateraniye mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yavuze ko umuhanda utekanye ari inkingi y’ubuzima rusange.

Yagize ati: “Umuhanda utekanye ni ishingiro ry’ubuzima kuko woroshya ubwikorezi n’ubuhahirane bigatuma habaho iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko ku isi hose impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abagera kuri miliyoni n’ibihumbi 350 buri mwaka.
Nk’uko imibare y’umwaka ushize wa 2022 ibigaragaza, abantu 650 bishwe n’impanuka zabaye mu Rwanda, abarenga 150 muri bo ni abari batwaye moto, mu gihe abatwara amagare bagize uruhare mu mpanuka zahitanye abantu 183".
ACP Ruyenzi yasabye abanyonzi kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo birinda amakosa arimo; gufata ku binyabiziga nk’ amakamyo, gutwara igare nyuma ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), kugendera mu muhanda hagati, kutubahiriza inzira z’abanyamaguru gutwara igare banyoye ibisindisha no gutwara ibintu birenze ubushobozi bw’igare.

Kinyarwanda
English











