AMAFOTO: Abanyeshuri ba Wisdom School basuye Polisi y’u Rwanda
Abanyeshuri ba Wisdom school riherereye mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi, bagiriye urugendoshuri ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, rugamije kubungura ubumenyi ku mikorere y’amashami agize Polisi y’u Rwanda n’uburyo ishyira mu bikorwa inshingano zayo zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
Ubwo aba banyeshuri 228 biga kuva mu mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu w'amashuri abanza, bari baherekejwe n’abarezi babo ndetse n’abayobozi b’ikigo bageraga ku cyicaro gikuru cya Polisi, bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga wari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; ACP Teddy Ruyenzi. Inkuru irambuye...
MUSANZE: Abatwara abagenzi kuri moto bakanguriwe kunoza serivisi batanga ku bw'umutekano wabo n'abagenzi
Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n'abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Musanze, yari igamije kubakangurira kuvugurura imikorere bubahiriza ingamba zigamije kurengera ubuzima bwabo n'ubw'abo batwara umunsi ku munsi.
Ni inama yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (HPR) n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kasike ikwiye, umutekano w'umutwe wawe" yari igamije kwereka abatwara abagenzi kuri moto kasike nshya ifite ubushobozi bwo gukingira umutwe w'uri kuri moto mu gihe habaye impanuka ituma agwa hasi no kubibutsa kunoza umurimo birinda imyitwarire iteza akajagari n’impanuka. Inkuru irambuye...
Polisi yafashe ibiro 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa magendu hanze y’igihugu
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, yafashe ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa NPK 17-17-17 ipima Kg 500 nyirayo yageragezaga kwambutsa umupaka agiye kuyigurisha magendu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yafashwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi, ahagana ku isaha ya saa Moya n’igice, mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Hehu mu murenge wa Bugeshi, nyuma y’uko nyirayo yatorotse akimara kubona ko yatahuwe. Inkuru irambuye...
Police VC yegukanye igikombe cy'irushanwa ryo kwibuka Rutsindura
Ikipe ya Polisi y'u Rwanda mu mukino w'intoki wa Volleyball (Police VC), ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi, yegukanye igikombe cy'irushanwa rya 21 ryo kwibuka Rutsindura (Rutsindura Memorial Tournament).
Irushanwa ry'uyu mwaka ryaberaga mu turere twa Gisagara na Huye, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi, ryitabiriwe mu bagabo n'amakipe atanu amenyerewe mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ariyo; Police VC, Gisagara VC, Kepler VC, APR VC na REG VC. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











