Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n'abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Musanze, yari igamije kubakangurira kuvugurura imikorere bubahiriza ingamba zigamije kurengera ubuzima bwabo n'ubw'abo batwara umunsi ku munsi.
Ni inama yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (HPR) n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kasike ikwiye, umutekano w'umutwe wawe" yari igamije kwereka abatwara abagenzi kuri moto kasike nshya ifite ubushobozi bwo gukingira umutwe w'uri kuri moto mu gihe habaye impanuka ituma agwa hasi no kubibutsa kunoza umurimo birinda imyitwarire iteza akajagari n’impanuka.
Umuhuzabikorwa ushinzwe ubwikorezi butangiza ibidukikije muri minisiteri y'Ibikorwaremezo, Janvier Twagirimana yabwiye abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto ko ibyo bakora byose babikesha kuba ari bazima abasaba gushyigikira ingamba zisigasira umutekano wabo n'abo batwara.
Yagize ati: “Nk'uko twese tubizi abantu bakoresha moto ni benshi kandi hari byinshi birimo kuvugururwa bijyanye no kuborohereza mu kazi mukora ka buri munsi kugira ngo karusheho gukorwa mu buryo bunoze kandi bubafasha gutunga imiryango yanyu, mukanadufasha kudutungira agatoki abamotari batwara badafite ibyangombwa.
Ibyo rero kugira ngo mubishobore ni uko muba muri bazima ari nayo mpamvu mugirwa inama yo gukaza ubwirinzi mukoresha ibikoresho bifite ubuziranenge birimo n'izi kasike zirinda umutwe mu gihe habayeho impanuka."

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; ushinzwe gukurikirana imikorere y'abatwara moto, Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent Habintwari yakomoje ku mushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry'umuhanda rikivugururwa ashimangira ko hari ingamba zafashwe zijyanye no kuvugurura imikorere y’abamotari mu buryo buborohereza akazi.
CSP Habintwari yakomeje ababwira ko hari abamotari batwara abagenzi batambaye kasike cyangwa se bakaba bafite kasike zishaje zitujuje ubuziranenge, abereka kasike nshyashya zasuzumwe kandi zujuje ubuziranenge abashishikariza kuzikoresha mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka kuri kasike zitujuje ubuziranenge mu gihe habayeho impanuka ituma abari kuri moto bitura hasi.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Claudien Nsengimana yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kuba bitabiriye ubu bukangurambaga ari benshi, abasaba gukomeza gufata neza ibikorwaremezo birinda imyitwarire yose iteza impanuka zo mu muhanda kandi bakarangwa n'isuku.
Muri ubu bukangurambaga, abatwara abagenzi kuri moto bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, aho benshi muri bo bagaragaje ubushake bwo kwiyemeza gukoresha kasike nshya no kurangwa n’isuku muri rusange.
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakomereza mu bice byose by'igihugu, aho ku munsi w'ejo, hazaba hatahiwe abatwara abagenzi kuri moto bo mu Karere ka Rubavu.

Kinyarwanda
English










