Abapolisi basoje amahugurwa yerekeranye no kubungabunga amahoro
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi, mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y'ibyumweru bibiri ajyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Inkuru irambuye...
Ni amahugurwa yateguwe mu bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR). Inkuru irambuye...
https://police.gov.rw/rw/amakuru/amakuru-ya-polisi/news-detail/news/abapolisi-basoje-amahugurwa-yerekeranye-no-kubungabunga-amahoro/GERAYO AMAHORO: Mufti Hitimana yasabye abayisilamu kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko gushyira ubuzima mu kaga mu muhanda ari icyaha kandi ko kubahiriza amategeko n'amabwiriza y’umuhanda kugira ngo urokore ubuzima byerekana indangagaciro za kisilamu.
Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi, mu isengesho rya Jummah mu musigiti uzwi nko kwa Kadhafi i Nyamirambo ubwo Polisi y’u Rwanda yatangizaga ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu bihaye Imana. Inkuru irambuye...
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu Nteko z’Abaturage
Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi, yakomereje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu nteko z’abaturage mu gihugu hose, mu rwego rwo kubashishikariza gufata ingamba zo kurushaho kwirinda impanuka zihitana ubuzima mu mihanda.
Abaturage basanzwe mu midugudu, mu nteko bagira buri cyumweru, bibutswa inshingano zabo nk’abakoresha umuhanda mu ngendo bagira umunsi ku munsi. Inkuru irambuye...
GERAYO AMAHORO: Abanyeshuri bakomeje kwibutswa uruhare rwabo mu kwirinda impanuka
Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda burakomeje, abakoresha umuhanda bose bibutswa gufata ingamba zo kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora gutera impanuka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi, ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bwatangiwe mu bigo by’amashuri abanza, ayisumbuye n’amashuri makuru agera ku 101 hirya no hino mu gihugu, abanyeshuri bagaragarizwa uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda. Inkuru irambuye...
MU MAFOTO: Abitabiriye umuganda bakanguriwe gahunda ya Gerayo Amahoro
Nk'uko bimenyerewe ko mu cyumweru cya nyuma cya buri kwezi mu Rwanda, abaturage hirya no hino mu gihugu bitabira umuganda, uyu munsi watangiwemo ubutumwa bwa Gerayo Amahoro. Inkuru irambuye...
Gukoresha umuhanda neza hirindwa impanuka bituma umuhanda utekana kandi ukishimirwa na buri wese uwukoresha. Inkuru irambuye...
BURERA: Polisi yafatanye abantu babiri ibilo 16 by’urumogi
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi, yafashe abantu babiri bari bafite umufuka urimo ibilo 16 by’urumogi.
Abafashwe ni umugore w’imyaka 28 n’umugabo w’imyaka 26 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Kajerijeri, akagari ka Rwasa mu murenge wa Gatebe, ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice z’amanywa. Inkuru irambuye...
RUBAVU: Umugabo yafatanywe amacupa y’amavuta yangiza uruhu arenga 6700
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (ASOC) ku bufatanye n’abaturage, yafatiye mu karere ka Rubavu, umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, wari utwaye mu modoka amacupa 6750 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhuru azwi ku izina rya mukorogo. Inkuru irambuye...
Yafashwe ahagana ku isaha ya saa munani z’igicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 25 Gicurasi, mu mudugudu wa Ryamibungo, akagari ka Musabike mu murenge wa Kanama. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











