Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: umugabo yafatanywe amacupa y’amavuta yangiza uruhu arenga 6700

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (ASOC) ku bufatanye n’abaturage, yafatiye mu karere ka Rubavu, umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, wari utwaye mu modoka amacupa 6750 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhuru azwi ku izina rya mukorogo.

Yafashwe ahagana ku isaha ya saa munani z’igicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 25 Gicurasi, mu mudugudu wa Ryamibungo, akagari ka Musabike mu murenge wa Kanama.

Mu mavuta yafatanywe harimo ayo mu bwoko bwa Beauty, Epiderm Crème, Diproson, Carolight, Paw Paw na Cocopulp.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “abaturage bahamagaye Polisi bavuga  ko hari imodoka yinjiye mu gihugu ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ipakiye amavuta ya yangiza uruhu, niko guhita itangira gushakishwa, ifatirwa mu murenge wa Kanama.”

Yakomeje agira ati: ” Mu kuyobya uburari umushoferi wari uyitwaye  amaze kubona ko Polisi yamukurikiye, yahise ayiparika hafi y’ikirombe cy’umucanga cya Ryamibungo, kugira ngo ajijishe abapolisi ko yari aje gupakira umucanga, nyamara baje kuyisaka basanga harimo amavuta yangiza uruhu, ahita afatwa.”

Abonye ko afashwe yaje kwemera ko yayakuye mu mujyii wa Goma, akaba yerekezaga mu mujyi wa Kigali aho yari buyagurishirize.

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru yatumye ayo mavuta afatwa, akomeza asaba abaturage kwirinda kwisiga bene aya mavuta kuko abagiraho ingaruka zo kwangirika k’uruhu rwabo.

Yaburiye abakomeje gukora ubucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe by’umwihariko amavuta yangiza uruhu ko Polisi  itazabaha icyuho ahubwo ko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’abaturage.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.