Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Mufti Hitimana yasabye abayisilamu kubahiriza amategeko y’umuhanda

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko gushyira ubuzima mu kaga mu muhanda ari icyaha kandi ko kubahiriza amategeko n'amabwiriza y’umuhanda kugira ngo urokore ubuzima byerekana indangagaciro za kisilamu.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi, mu isengesho rya Jummah mu musigiti uzwi nko kwa Kadhafi i Nyamirambo ubwo Polisi y’u Rwanda yatangizaga ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu bihaye Imana.

Yagize ati: "Iyo ukurikije amabwiriza y’umuhanda, ubasha gukiza ubuzima bwawe wowe ubwawe n’ubw’abandi ariko iyo uramutse ubirenzeho ushobora kwicwa n’impanuka cyangwa ukica bagenzi bawe bakoresha umuhanda.

Gushyira ubuzima bwawe mu kaga n'ubw'abandi ni icyaha imbere ya Allah. Ijambo rya Allah ritwigisha kutica, nk'abizera Imana, dukwiye kwifuriza bagenzi bacu ibyiza kandi tugakora neza nk’uko Allah abidusaba. "



Yongeyeho ati: "Ubuzima dufite ni impano idasubirwaho yatanzwe na Allah. Rero, turasabwa kurinda ubuzima bwacu kandi ibyo bikajyana no kwitonda mu muhanda. Uruhare rwacu mu kugira imihanda itekanye kuri buri wese ni ugukurikiza amategeko n'amabwiriza kuko turabikora ku bw'inyungu zacu n'umutekano w’igihugu cyacu. ”

Rachid Bawiri yavuze ko yari yarumvise Gerayo Amahoro ariko atazi icyo igamije.

Yagize ati: "Ku bwanjye ntababeshye, numvaga Gerayo Amahoro ariko ntazi icyo igamije, uyu munsi, Polisi y'u Rwanda yakoze kuba yazanye ubu butumwa ku musigiti wacu. Ubu butumwa ni ngombwa kuko buzadufasha guhindura imyitwarire; uko dukoresha umuhanda nk’abanyamaguru cyangwa abamotari.

Dukoresha imihanda mu buzima bwacu bwa buri munsi, kandi ni kimwe mu bigize iterambere ry’igihugu cyacu, bityo mu kuyigirira umutekano tuba tugira uruhare mu iterambere ryacu n’iry’igihugu. "

Kuri Abdallah Nzabanita Rugumiriza, Gerayo Amahoro yabibukije uruhare rwabo nk'abakoresha umuhanda mu gukumira impanuka.

Yabibivuze atya ati: “Muri Gerayo Amahoro, twibukijwe akamaro k'umuhanda utekanye, haba ku bana bacu, abavandimwe, ababyeyi ndetse n'abaturage. Iki ni igihe cyo gutekereza ku kuntu twakoresha umuhanda tuzi ko dushobora gushyira ubuzima bwacu mu kaga, tuwukoresheje mu buryo budakwiye ariko nanone tukamenya ko kurinda ubuzima bwacu dukumira impanuka ari byo bikwiye kuba amahitamo yacu.”