Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Namuhoranye yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu; Falah Kharsan AlQahtani  yasuye Polisi y'u Rwanda. 

Yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Kacyiru ku cyicaro gikuru, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu by'umutekano.Inkuru irambuye  

DIGP Sano yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba.

Muri uru ruzinduko yakiriwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari, DIGP Sano yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura, gukorera hamwe nk'ikipe no guhora biteguye gukora akazi igihe cyose n'aho bakenewe hose, abagaragariza ko iyo myitwarire ari yo izabafasha guhangana n'ibyaha bigenda bigaragara muri iki gihe.Inkuru irambuye  

Abakoresha umuhanda basabwe kubahiriza imirongo yo mu muhanda abanyamaguru bambukiramo

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda buzwi  nka gahunda ya Gerayo  Amahoro, hibutswa ibyiciro bitandukanye by'abakoresha umuhanda kwirinda impanuka.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira, mu Mujyi wa Kigali ubu  bukangurambaga bwibanze ku kwibutsa abakoresha umuhanda bagenda n'amaguru kubahiriza imirongo iranga aho bagenewe kwambukira.Inkuru irambuye  

GICUMBI: Polisi yafashe umusore wari winjije mu gihugu amasashe arenga ibihumbi 18

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gicumbi, yafashe umusore w'imyaka 22 y'amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu amasashe ibihumbi 18 n’amacupa 24 y'inzoga zo mu bwoko bwa chief waragi.

Yafatiwe mu cyuho ashyiriye amasashe   abakiriya mu mudugudu wa Gatuna, akagari ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba, kuri uyu wa Kabiri tariki ya  31 Ukwakira 2023. Inkuru irambuye 

NYAGATARE: Polisi yafashe umusore ucyekwaho kwiba moto

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage mu Karere ka Nyagatare,  yafashe umusore w’imyaka 24, ukurikiranyweho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RC503 R.

Yafatiwe mu murenge wa Karangazi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo, nyuma yo kumusangana iyo moto acyekwaho kwiba yari abitse iwe mu rugo.Inkuru irambuye  

Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo, abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso.

Muri iki gikorwa bafashijwemo n’ikigo cy’Igihugu cy' Ubuzima (RBC), abapolisi bacyitabiranye ubushake, bagaragaza ko ari ngombwa kugira umutima w’urukundo batanga amaraso azafasha benshi barimo bagenzi babo, abavandimwe, inshuti ndetse na bo ubwabo igihe byaba bibaye ngombwa.Inkuru irambuye