Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

DIGP Sano yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba.

Muri uru ruzinduko yakiriwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari, DIGP Sano yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura, gukorera hamwe nk'ikipe no guhora biteguye gukora akazi igihe cyose n'aho bakenewe hose, abagaragariza ko iyo myitwarire ari yo izabafasha guhangana n'ibyaha bigenda bigaragara muri iki gihe.

Yagize ati: "Muri iki gihe hagenda hagaragara ibyaha bitandukanye cyane cyane ibijyanye n'ubucuruzi bwa magendu, ruswa, gufata ku ngufu abana b'abakobwa, ubwicanyi n'ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo byose birabasaba guhora muri maso, mukarangwa n'ikinyabupfura, gukorera hamwe nk'ikipe ndetse no kurangwa n'ubunyamwuga kugira ngo mubashe guhangana na byo."

Yakomeje asaba abapolisi gukomeza kurangwa no gukunda igihugu n'ubunyangamugayo bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda bakarushaho kuzamura ibendera ry'igihugu aho baba bari hose.

Ati: "Mugira akazi ahantu hatandukanye, haba hano imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu butumwa butandukanye. Mugomba kurushaho kurangwa n'ikinyabupfura n'ubunyangamugayo kugira ngo mukomeze guhesha ishema Igihugu cyacu, ibendera ry'u Rwanda rigahora hejuru."