Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu, hazirikanwa uruhare rwa buri wese mu kubyirinda no kubirwanya.

Ni ubukangurambaga buzakorwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri mu gihugu hose, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwirinda no Kuvuza Ababaswe n’Ibiyobyabwenge ni Inshingano za buri wese” bwabimburiwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe n’abahagarariye izi nzego n’abandi bafatanyabikorwa, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Karere ka Kicukiro.

Dr. Darius Gishoma, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, yagarutse ku munsi Mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge uba ku wa 26 Kamena, buri mwaka, asaba buri wese kugira icyo akora mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.

Yagize ati: “Ku itariki ya 26 Kamena buri mwaka, Isi yose izirikana umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge. Si ukwizihiza uyu munsi gusa ahubwo ni ukuzirikana ububi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku buzima, bityo guhera none igikenewe ni uko hagira igikorwa mu kugabanya umubare w’abo bigiraho ingaruka kandi nabo bagatera intambwe yo gufata ingamba zo kubivamo.”

Yavuze ko umuryango ufite uruhare runini mu gusubiza mu buzima busanzwe uwabaswe n’ibiyobyabwenge, asaba urubyiruko kwirinda ibigare no kwiga kuvuga ‘Oya’ buri gihe ku bashaka kubirushoramo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ibiyobyabwenge bikoreshwa mu buryo butandukanye bikangiza ubuzima bw’ababikoresha ari nako bibahindurira imitekerereze bikabashora mu byaha.

Yagize ati: “Hari ibyo banywa babicishije mu kanwa, ibyo bihumuriza n’ibyo bitera mu nshinge, bikabahindurira imitekerereze, iyo hashize igihe baramaze kuba imbata zabyo bikabategeka guhora babifite bityo bagatangira kugurisha imitungo no kwiba kugira ngo babibone n’ibindi byaha bitandukanye.”

Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza ku wa 15 Kamena, uyu mwaka, mu gihugu hose hagaragaye ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge 2073, byafatiwemo abasaga 680 bakurikiranyweho kubyinjiza mu gihugu, kubitunda no kubikwirakwiza.

ACP Rutikanga yavuze ko abakoresha ibiyobyabwenge bibaca intege ntibabashe gukora ngo batange umusaruro bigahombya ku buryo bugaragara umuryango nyarwanda n’igihugu bitewe n’uko ari imbaraga z’igihugu ziba zangiritse, ashishikariza abaturarwanda cyane cyane urubyiruko gufatanya kuzirikana ku ngaruka zabyo no kumva ko ari inshingano buri wese afite zo kubirwanya.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) Fred Mufulukye, mu ijambo rye yavuze ko ingaruka z’ibiyobyabwenge zifata ku bice bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu birimo iterambere ry’umuryango, imibanire hagati y’abashakanye n’umutekano.

Yagaragaje ko hari n’abo ibigo by’igororamuco birimo kuvuriza mu bitaro bitandukanye bagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge, avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kitareba urwego runaka gusa, ahubwo ko gisaba buri wese nk’umuryango nyarwanda gufatanyiriza hamwe gukumira no kurwanya ingaruka zabyo.