KACYIRU: Hatangijwe amahugurwa ya Komite ishinzwe uburinganire mu muryango wa EAPCCO
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hatangijwe amahugurwa ya Komite ishinzwe uburinganire (GSC) mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) azamara iminsi ibiri.
Ni amahugurwa abera mu Kigo cy’icyitegererezo mu karere ku kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE), azagaruka ku ruhare rw'abagore n’amategeko mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana Inkuru irambuye...
DIGP Ujeneza yakiriye itsinda ry'intumwa zo muri Guinea
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi; DCG Jeanne Chantal Ujeneza kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, yakiriye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zo mu gihugu cya Guinea ziyobowe na Minisitiri w'umutekano no kurengera abaturage muri icyo gihugu, General (Rtd) Bachir Diallo.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku bijyanye no gusangira ubunararibonye n'imikorere ya kinyamwuga ishingiye cyane cyane ku bufatanye n'abaturage, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa byo gucunga umutekano wo mu muhanda. Inkuru irambuye...
IMIKINO: Hatangijwe irushanwa rihuza amashami ya Polisi y'u Rwanda
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, hatangijwe irushanwa rihuza amashami atandukanye ya Polisi y'u Rwanda mu mupira w'amaguru (Football Inter-Units Competition).
Imikino y'umunsi wa mbere w'iri rushanwa muri uyu mwaka ryitabiriwe n'amakipe agera kuri 15, yabereye ku bibuga bitandukanye hirya no hino mu gihugu, aho mu mikino ine yabimburiye iyindi, amakipe ane yabashije kwegukana intsinzi n'amanota atatu, andi agataha amara masa. Inkuru irambuye...
NYAMASHEKE: Hafashwe batanu bahinduye urugo aho gusengera binyuranyije n'amategeko
Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n'Akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, beretse itangazamakuru abantu batanu bafashwe basenga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Bafashwe basengera mu rugo rw'umwe muri bo bari barahinduye urusengero, ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama, rwari ruteraniyemo abagera kuri 20. Inkuru irambuye...
MUHANGA: Hafashwe batanu bakurikiranyweho kwambura abaturage babizeza ubuvuzi n'imfashanyo
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Muhanga, yafashe abantu batanu (5) bakurikiranyweho kwambura abaturage amafaranga bakoresheje amayeri arimo kubizeza imfashanyo no kubavura indwara n’amarozi.
Iri tsinda rigizwe n’abagabo batatu n’abagore babiri bari hagati y’imyaka 36 na 53 y’amavuko, ryafatiwe mu mudugudu wa Nyarucyamo, akagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English











