Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KACYIRU: Hatangijwe amahugurwa ya Komite ishinzwe uburinganire mu muryango wa EAPCCO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hatangijwe amahugurwa ya Komite ishinzwe uburinganire (GSC) mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) azamara iminsi ibiri.

Ni amahugurwa abera mu Kigo cy’icyitegererezo mu karere ku kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE), azagaruka ku ruhare rw'abagore n’amategeko mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana

Umuhango wo gutangiza aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 50 bo mu nzego zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’izishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire; wayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga.

Col (rtd) Ruhunga yavuze ko aya mahugurwa yitezweho guhangana no kurandura Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana bifatwa nk’icyorezo cyugarije isi.

Yagize ati: “Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ni icyorezo cyugarije isi, kikaba icyaha cyangwa imyitwarire itagomba kwihanganirwa. Aya mahugurwa aragaragaza ubwitange bw’akarere mu guteza imbere uburinganire no kongerera ubushobozi abakora mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu bigize umuryango bwo kurushaho guhangana n’iki kibazo.”

Yagaragaje ko guhangana n’Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ari ukurengera ubuzima, gusigasira umutekano no gutegura ejo hazaza heza h’abaturage bo mu bihugu bigize umuryango.

Ati: “Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ntabwo ari ikibazo cyihariye ku muntu; ni icyorezo cy’umuryango mugari kitureba twese. Buri mibare kuri ryo igaragaza ubuzima bwahungabanye, umutekano wahungabanyijwe yemwe n’ejo hazaza hangijwe. Ni inshingano zacu kugira icyo dukora no gushyiraho ingamba zifatika zo kurwanya iki kibazo kitwugarije.”

Yashimangiye ko ari ngombwa ko hamenyekana inzitizi abahohotewe bahura nazo mu gihe bashaka ubufasha n’ibibazo by’ingorabahizi baterwa n’ibyababayeho kandi ko ibyo bisaba kugira ubumenyi n’ubushobozi bifasha gukuraho izo nzitizi, hubakwa imikorere y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko igirirwa icyizere n’abahuye n’ihohoterwa kugira ngo bibatere imbaraga zo kuzigana.

Bosco Gahigi, umuhuzabikorwa wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba yavuze ko hashingiwe kuri ubu bufatanye bukomeye, akarere kitezweho kuzagira uruhare rugaragara mu gufatanya n’abafatanyabikorwa guteza imbere ingamba zihuriweho mu gutsinsura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko buri saha imwe; abagore cyangwa abakobwa barenga batanu (5) bapfa bishwe n’uwo mu muryango wabo. 

Gahigi yasabye abitabiriye amahugurwa kuzita ku biganiro bizatangirwa mu mahugurwa bigamije kubungura ubumenyi ku mikorere myiza yo guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dez Byamukama, Umuyobozi w’agateganyo wa World Vision International-Rwanda yavuze ko kurinda no kurengera umwana biri mu bizagarukwaho muri aya mahugurwa; ari igice cy’ingenzi mu bikubiye mu bufatanye bwa World Vision na Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko intambwe igaragarira buri wese u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere imibereho myiza y’abana, ibatera ishema ryo kugira uruhare muri urwo rugendo n’ubwo hakiri byinshi byo gukora. “Aya mahugurwa ni amahirwe yo gukomeza guhuriza hamwe imbaraga, gushyiraho ingamba no kwiyemeza ubwacu kubaka umuryango aho umwana abasha kugera ku ndoto ze.”

Komite ishinzwe uburinganire mu muryango wa EAPCCO yashinzwe mu myaka 14 ishize, ifite intego yo kurebera hamwe no gukemura inzitizi zigaragara mu guteza imbere ihame ry’uburinganire mu bihugu bigize uyu muryango, kuzamura uruhare rw’abagore no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Muri aya mahugurwa hazatangirwamo ibiganiro n’imyitozo ku bayitabiriye bizagaruka kuri iyi ngingo, hakorwe n’urugendoshuri ruzabafasha guhuza ubumenyi n'ibikorerwa ahantu hatandukanye harimo n'ikigo ‘Isange One Stop Center’ gifasha abahuye n’ihohoterwa no mu kubona ibimenyetso byifashishwa mu gukora inyandiko ijyanwa mu rukiko, nyuma bakazitabira n'Inteko rusange ya 26 y'Umuryango wa EAPCCO nayo izabera i Kigali mu Rwanda mu ntangiriro z'icyumweru gitaha.