Abapolisi 20 basoje amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo, abapolisi 20 bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi, basoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’ibanze ajyanye no guhangana n’ibyahungabanya umutekano hifashishijwe inzira zo mu mazi (Basic Course on Coast Guard Functions).
Ni amahugurwa yari amaze ukwezi, mu Karere ka Rubavu, atangwa n'itsinda ry’abarimu bo mu gihugu cy'u Butaliyani bo mu mutwe ushinzwe gucunga umutekano w'ibiyaga n'ibyambu, ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda na Carabinieri.Inkuru irambuye
GERAYO AMAHORO: Abatwara amagare basabwe gucika ku ngeso yo gufata ku makamyo
Abatwara amagare basabwe gucika burundu ku ngeso yo gufata ku makamyo agenda, igihe bageze ahari imihanda iterera n’andi makosa atandukanye akunze kubagaragaraho mu rwego rwo kwirinda impanuka zitwara ubuzima bwa benshi abandi zikabakomeretsa.
Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo, mu murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, ahari hahuriye abatwara amagare bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafashe ku makamyo n’andi makosa atandukanye.Inkuru irambuye
GASABO: Hamenwe ibiyobyabwenge bihambaye n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge
Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, yameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bitandukanye n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge byafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali.
Byamenewe mu murenge wa Nduba, ahari ikimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, ahagana ku isaha ya saa saba z’igicamunsi.Inkuru irambuye
KIREHE: Babiri bafatanywe amabalo atatu ya magendu y’imyenda ya caguwa
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kirehe, yafatanye abantu babiri, amabalo 3 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wafatanywe amabalo 2 na mugenzi we w’imyaka 21 wari ufite ibalo imwe, bafatiwe mu tugari twa Gatarama na Rwanteru mu murenge wa Kigina, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo. Inkuru irambuye
GICUMBI: Polisi yafashe umusore wari utwaye moto acyekwaho kwiba
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage mu Karere ka Gicumbi yafatanye umusore w’imyaka 22, moto acyekwaho kwiba ifite nimero iyiranga RH901Q.
Yafatiwe mu mudugudu wa Burambira, akagari ka Nyambare mu murenge wa Cyumba, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice, nyuma yo kumusangana iyo moto arimo kuyigendaho.Inkuru irambuye
KURENGERA IBIDUKIKIJE: Polisi yafashe amasashe arenga ibihumbi 70
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo, yafashe amasashe 70800, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Nyabihu na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ni ibikorwa byafatiwemo umusore w’imyaka 20, wari utwaye ku igare amwe muri ayo masashe angana na 50200, mu mudugudu wa Rugera, akagari ka Nyamitanzi mu murenge wa Jomba wo mu Karere ka Nyabihu.Inkuru irambuye
Abo mu Ntara y'Iburasirazuba bakanguriwe kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwa 'Gerayo Amahoro' bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abapolisi bagejeje ubutumwa ku bakoresha umuhanda hafi ibihumbi 7 bahuriye hamwe mu turere dutandukanye tugize iyi Ntara, bubibutsa uko bagomba kwitwara bubahiriza ibyapa n'andi mabwiriza, mu rwego rwo gukumira impanuka zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi bakoresha umuhanda.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











