Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abatwara amagare basabwe gucika ku ngeso yo gufata ku makamyo

Abatwara amagare basabwe gucika burundu ku ngeso yo gufata ku makamyo agenda, igihe bageze ahari imihanda iterera n’andi makosa atandukanye akunze kubagaragaraho mu rwego rwo kwirinda impanuka zitwara ubuzima bwa benshi abandi zikabakomeretsa.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo, mu murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, ahari hahuriye abatwara amagare bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafashe ku makamyo n’andi makosa atandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yabasabye guha agaciro ubuzima bwabo mbere na mbere bakirinda icyabateza impanuka cyose aho kiva kikagera.

Yagize ati: “Mwite ku buzima bwanyu mubuhe agaciro, kuko nta kindi cyagira icyo kikumarira igihe waba watakaje ubuzima. Amakamyo mufataho aba atwawe n’umuntu, umushoferi wayo ashobora gufata feri atakubonye ukaba watakaza ubuzima kimwe n’uko na we ashobora gukora impanuka akagonga akagwa nawe ukabigenderamo.”

Yabagaragarije ko mu gihe utwaye igare yapakiye umuzigo uremereye, akantu gato kamukozeho gashobora kumuteza impanuka agahita agwa hasi.

Ati: “Mwubahe umwuga wanyu mwibuka ko muri n’abanyantege nke ugereranyije n’ibinyabiziga mubisikana na byo mu muhanda, ntimukumve ko abatwaye ibinyabiziga igihe cyose babareba, bashobora no kutababona mwitwararike kandi mwubahirize ibyo musabwa.”

ACP Rutikanga yabasabye kwirinda n’andi makosa arimo; kwikorera imizigo ifunga umuhanda kandi irenze ubushobozi bw’igare, kutagendera ku muvuduko mwinshi, kutarenza isaha ya saa Kumi n’ebyiri bakiri mu muhanda no kudatwara banyoye ibisindisha kuko abazakomeza kubirengaho bazabihanirwa. 

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 350 bahitanwa n’impanuka buri mwaka.

Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko mu byiciro by’abakora impanuka bakazitakarizamo ubuzima, abatwara amagare baza ku mwanya wa Kabiri, aho bihariye ikigero cya 26.7% nyuma y’abanyamaguru baza ku mwanya wa mbere ku kigereranyo cya 30.2%. 

Umuhoza Anicet, umwe mu batwara abagenzi ku igare bafatiwe mu makosa yo gufata ku ikamyo, yemera ko ari ikosa rikomeye ryamugusha mu mpanuka isaha iyo ariyo yose, akavuga ko atazabyongera ndetse akazabishishikariza na bagenzi be.

Yavuze ati: “Nakoreraga Nyabugogo baza kumfatira mu ikosa ryo gufata ku ikamyo mu mpera z’ukwezi gushize, igare ryange bararitwara binteza igihombo kuko byampagarikiye akazi.

Aka kuma mubona twomekesheje imbere ku magare tukita agasongi cyangwa icyomekero, ni ko ukandagizaho ikirenge kakagufasha gufata ku zindi modoka ahaterera. Ubu ndahita ngakuraho sinzongera kugaragara muri iri kosa, ndagira inama n’abandi kubicikaho.”

Polisi ivuga ko mu mpanuka ziba mu Rwanda zigatwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka cyangwa zikangiza imitungo yabo, zishobora kwirindwa ku kigero cya 80% kuko ahanini zibaho ari bo babigizemo uruhare biturutse ku burangare.