Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA AKABA N’UMUGABA W’IKIRENGA W’INGABO Z’U RWANDA YAGENEYE INGABO Z’IGIHUGU N’INZEGO Z’UMUTEKANO.  Inkuru irambuye...

Abaturarwanda barashimirwa uko bitwaye mu bihe by'iminsi mikuru basabwa gukomeza ingamba mu gusigasira umutekano

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturarwanda uko bitwaye mu bihe by’iminsi mikuru y'impera z'umwaka wa 2024 no gutangira umwaka mushya wa 2025, ibasaba gukomeza ingamba zo gusigasira umutekano kugira ngo nawo uzarangire neza.

Ni nyuma y’uko mu gihe cyo kwinjira mu minsi mikuru, Polisi y’u Rwanda yari yatanze ubutumwa busaba buri wese kurangwa n’imyitwarire yimakaza ituze n’umudendezo rusange, birinda ibyaha n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.Inkuru irambuye...

GERAYO AMAHORO: Abafite ubumuga bukomoka ku mpanuka baragira inama abakoresha umuhanda kwitwararika mu bihe by’iminsi mikuru


Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi zikabakomeretsa. Kuva muri Mutarama kugeza muri uku kwezi k'Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9 zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu 350.

Ni mu gihe ingamba zo guhangana n’iki kibazo zidasiba gufatwa n’Imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu na Leta z’ibihugu hirya no hino ku isi, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’impanuka. Inkuru irambuye...

MUSANZE: Abakoresha umuhanda batangiye umwaka bibutswa kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2025, Polisi y’u Rwanda yibukije abakoresha umuhanda mu Karere ka Musanze kutirara muri uyu mwaka dutangiye wa 2025, bakomeza kwirinda imyitwarire iteza impanuka zo mu muhanda.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu kigo abagenzi bategeramo imodoka muri aka karere, giherereye mu murenge wa Muhoza cyari giteraniyemo abagenzi berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu, abakoreramo imirimo itandukanye n’abashoferi. Inkuru irambuye...