Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abafite ubumuga bukomoka ku mpanuka baragira inama abakoresha umuhanda kwitwararika mu bihe by’iminsi mikuru

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi zikabakomeretsa. Kuva muri Mutarama kugeza muri uku kwezi k'Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9 zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu 350.

Ni mu gihe ingamba zo guhangana n’iki kibazo zidasiba gufatwa n’Imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu na Leta z’ibihugu hirya no hino ku isi, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’impanuka.

Hashize imyaka 5 Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukangurira buri wese ukoresha umuhanda guhindura imyumvire, agafata ingamba ziganisha ku kugira uruhare ku mutekano we bwite n’uw’abandi basangiye umuhanda, yirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y’impanuka n’ingaruka zazo zirimo urupfu no gukomereka ugakurizamo ubumuga bwa burundu.

Kuva ubu bukangurambaga bwatangira nk'uko imibare y'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) ibigaragaza, hagenda hagaragara impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n’abo zikomeretsa; aho dufashe urugero muri uyu mwaka ugereranyije n’uwabanje wa 2023, muri rusange impanuka zabaye zagabanyutseho 10%.

Abazitakarijemo ubuzima bagabanyutse ku kigero cya 50% naho abatwara amagare bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda, impanuka zabaturutseho zigabanyuka ku kigereranyo cya 17%, bigaragaza impinduka zifatika mu myitwarire y’abakoresha umuhanda.

Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu bafite ubumuga bukomoka ku mpanuka zo mu muhanda bahurira mu mikino itandukanye irimo n’umupira w’amaguru, ibafasha kudaheranwa n’agahinda, baragira inama abakoresha umuhanda cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru y’impera z’umwaka kwirinda kwishima cyane, bikaba byasozwa n’ibyago by’impanuka.

Niyibizi Daniel, Ndayishimiye Ernest na Mukamurenzi Alice ni bamwe muri abo bahuye n’ibyago byo gukora impanuka bagakurizamo ubumuga bwo gucika ukuguru twaganiriye.

Niyibizi Daniel agira inama abakoresha umuhanda kwirinda kwishima cyane n'uburangare byatuma batakaza ubuzima

Niyibizi yari umumotari mbere y’uko akora impanuka mu minsi mikuru isoza umwaka bitewe no kugendera ku muvuduko mwinshi, uri mu byo aheraho akangurira abatwara ibinyabiziga kuwirinda.

Yagize ati: “Nari umumotari, ariko hanyuma naje kwisanga mu bumuga bwo kuba nta kuguru kubera gutwara. Byabaye mu bihe nk’ibi bisoza umwaka wa 2012 kubera umuvuduko mwinshi nagendeyeho bituma nsanga amahirwe ya nyuma yo gutwara moto ari ayongayo.”

Akomeza avuga ko yagize uburangare arishima birarenza, ariko bitewe n’uko yamaze kwiyakira bimutera imbaraga zo kugira inama abandi kugira ngo batazagwa mu ikosa nk’iryo yaguyemo.

Ati: “Iyo umwaka urimo gusoza, abantu barishima bakarengera ariko ntibikwiye ku muntu utwara ikinyabiziga. Ingaruka ni nini cyane gutakaza urugingo, si ikintu cyoroshye bajya bavuga ngo amagara arasesekara ntayorwe, iyo ndimo kureba abafite amaguru bagenda mba numva mbura ikintu gikomeye.

Inama ngira abagikora ako kazi ko gutwara ibinyabiziga ni uko bakwitonda, ibyishimo ntibabishyire imbere cyane, bakirinda kunyuraniraho ahatemewe; abamotari bakunda kubigira, birinde umuvuduko no kunywa inzoga ngo batware, kuko iyo utakaje ubuzima ufite umuryango wahahiraga, uba uwusize mu kaga.”

Ndayishimiye Ernest avuga ko kudatwara igihe wanyoye, ubuziranenge bw'ikinyabiziga no kwirinda umuvuduko byubahirijwe byagabanya impanuka mu muhanda

Ndayishimiye Ernest, na we ni mugenzi we wagize impanuka acika ukuguru ubwo yari atwaye imodoka.

Yagize ati: “Hari mu kwezi k’Ugushyingo, umwaka wa 2011, ubwo nari ntwaye imodoka y’imizigo, navuye i Kigali nerekeza mu Karere ka Rusizi nkorera impanuka Nyamagabe bitewe n’uko itari yujuje ubuziranenge.”

Yunzemo ati: “Impanuka zigira ingaruka nyinshi, urugero ku bijyanye n’ubukungu nasubiye inyuma cyane, urumva kumara imyaka ingana gutya udakora nahombye byinshi, nari ntunze umuryango mfasha sinkibishobora kandi ni imbogamizi igaragarira buri wese by’umwihariko nabuze n’urugingo burundu.”

Ndayishimiye yagiriye inama abakoresha umuhanda cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru, kwitwararika, bakirinda gutwara imodoka basinze, zidafite icyemezo cy’ubuziranenge ndetse bakirinda n’umuvuduko kandi ko babyubahirije byagabanya impanuka mu muhanda, abatari abashoferi nabo bakirinda kwambukira umuhanda ahatari imirongo yera izwi nka Zebra crossing.

Alice Mukamurenzi nawe ni umwe mu bahuye n’impanuka akiri umwana muto agacika ukuguru.

Yagize ati: “Ntuye mu Karere ka Musanze, nkaba ndi n’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Nari nkiri umwana muto mu 1996, ndimo kwambuka umuhanda imodoka irangonga, nisanga mfite ubumuga.

N’ubwo nari umwana ntekereza ko wenda nambutse mu burangare cyangwa se uwari utwaye imodoka akaba ari we wagenderaga ku muvuduko bikaba byaramviriyemo ubumuga. Ku mpande zombi numva ko abagenda n’amaguru cyangwa abatwara ibinyabiziga bakwirinda uburangare buteza impanuka za hato na hato.”

Alice Mukamurenzi yakebuye abatwaraga ibinyabiziga basinze ngo ni uko ari mu minsi mikuru

Mukamurenzi nawe asanga iminsi mikuru ari ngombwa ko abantu bayishimira ariko bakirinda kubikora ku kigero cyo hejuru bikabije ku buryo bashobora kuburiramo ubuzima.

Agira inama abakoresha umuhanda bose by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi mikuru; kwitwararika ntibishime ngo bibagirwe ubuzima bwabo, abatwaraga ibinyabiziga basinze ngo ni uko ari mu minsi mikuru bakabicikaho kugira ngo batabura ubuzima bitewe n’iyo myitwarire.

Ati: "Kwishimira umwaka ni byiza ariko bisaba ko uwugeramo neza nyirizina, mu by’ukuri utarwaye cyangwa wabuze ubuzima. Twara imodoka utanyoye ibisindisha, wubahiriza amategeko y’umuhanda, umugenzi na we wambuka umuhanda yitonde nta kwiruka kugira ngo wa mwaka twifurizanya tuzawugeremo neza n’indi ikurikiraho."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga nawe yabigarutseho mu butumwa yatanze, yibutsa ko kwishimira iminsi mikuru bigomba kuba mu mutuzo bitabangamira ituze n’umudendezo rusange, asaba n’abacuruza inzoga kwirinda guha abana inzoga no kudakomeza kuziha abakiliya mu gihe babona ko bamaze gusinda kugira ngo zitarushaho kubazahaza.

Ati: “Abacuruza inzoga turabibutsa ko inzoga atari iz’abana ariko kandi n’umuntu mukuru wanyweye ibisindisha muzibuke ko iyo yamaze gusinda, mutemerewe kongera kumuha ibindi binyobwa bikomeza kumuzahaza, asinda kurushaho.”

ACP Rutikanga kandi yibutsa abatwara ibinyabiziga mu gihe banyoye ibisindisha, bashaka gutaha mu rugo; kwirinda gutwara ahubwo bakiyambaza serivisi z’amatagisi zihari, undi muntu utanyoye cyangwa abakora ako kazi bazwi nk’abasare.

Gerayo Amahoro!


Imikino ifasha abafite ubumuga guhurira hamwe, kwidagadura no gusabana n'abandi