Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Itsinda ry’intumwa z’umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe zasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, itsinda ry’intumwa zoherejwe na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kurengera abagore, amahoro n’umutekano riyobowe na Madamu Ouriatou Danfakha zasuye Polisi y’u Rwanda.

Bakiriwe ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, wabasobanuriye uruhare rwa Polisi mu gutegura no gushyira mu bikorwa inshingano z’abagore mu kugarura no kubaka amahoro, ibikorwa byo gufasha no gutabara imbabare mu kongera kwiyubaka kw’ibihugu nyuma y’amakimbirane.INkuru irambuye  

KURWANYA MAGENDU: Polisi yafashe amabalo atandatu y’imyenda ya caguwa ya magendu

Mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Kirehe na Gicumbi, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe amabalo 6 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu Rwanda aturutse mu bihugu duhana imbibi, hatabwa muri yombi umugore w’imyaka 23 y’amavuko, ukurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bucuruzi bwa magendu.

Uyu mugore yafatiwe mu mudugudu wa Gatuna, akagari ka Rwankonjo, umurenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, ku isaha ya saa  Moya z’umugoroba afite umufuka w’imyenda ya caguwa, mu gihe andi mabalo atanu yafatiwe mu mudugudu wa Nyakarambi II, akagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina wo mu Karere ka Kirehe saa Kumi n’imwe z’umugoroba, nyuma y’uko nyirayo yari amaze gutoroka.Inkuru irambuye  

GICUMBI: Hafashwe babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gicumbi, yafatanye abantu babiri insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 90 z’uburebure n’ibizingo bitatu byazo bacyekwaho gukata ku miyoboro y’amashanyarazi.

Abafashwe ni umugabo ufite imyaka 51 y’amavuko wafatanywe ibizingo bitatu n’izindi nsinga zireshya na metero 78 z’uburebure na mugenzi we w’imyaka 26, wafatanywe izireshya na metero 12, ahagana saa Kumi z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira, mu mudugudu wa Nyarutarama, akagari ka Nyarubande mu murenge wa Byumba.Inkuru irambuye 

NGOMA: Yafatanywe televiziyo n’igare acyekwaho kwiba atoboye inzu y’umuturage

Polisi y’u Rwanda  ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Ngoma, yafatanye umusore w’imyaka 20 y’amavuko, televiziyo, igare n’inkweto acyekwaho kwiba mu rugo rw’umuturage nyuma yo kumutoborera inzu. 

Yafatiwe mu mudugudu wa Karimbi, akagari ka Mahango mu murenge wa Kibungo, ahagana ku isaha ya saa munani n’igice z’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira, nyuma yo kumusangana televiziyo ya flat, igare ndetse n’imiguru 3 y’inkweto acyekwaho kwiba mu mudugudu wa Bweranka, akagari ka Kibatsi mu murenge wa Rukira.Inkuru irambuye  

HUYE: Abantu babiri bafatanywe ibihumbi 65Frw y’amiganano

Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Huye, yafatanye abagabo babiri ibihumbi 65 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano bacyekwaho gukora no gushaka gukwirakwiza mu baturage.

Bose uko ari babiri, umwe w’imyaka 39 wafatanywe ibihumbi 60Frw y’amiganano na mugenzi we w’imyaka 34 y’amavuko, wari ufite inote ya bitanu, bafatiwe mu mudugudu w’Agakera, akagari ka Rango mu murenge wa Mukura, ahagana ku isaha ya saa tatu zo mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 15 Ukwakira.Inkuru irambuye  

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Polisi yafashe babiri bakurikiranyweho gucuruza urumogi

Polisi y’u Rwanda  ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Gasabo na Ngoma.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 22 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Nyabagaza, akagari ka Rujambara mu murenge wa Rurenge. Inkuru irambuye  

Police FC iraye ku mwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports 

Ku mukino watangiye ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira, ikipe ya Police FC yihereranye Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 3-1 biyihesha kwegukana umwanya wa gatatu by’agateganyo.

Ni umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, wabereye i Nyamirambo kuri sitade yitiriwe Pelé, watangiye ubona amakipe yombi afite ishyaka anyuzamo agasatirana ku mpande zombi.Inkuru irambuye