Ku mukino watangiye ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira, ikipe ya Police FC yihereranye Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 3-1 biyihesha kwegukana umwanya wa Kane by’agateganyo.
Ni umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, wabereye i Nyamirambo kuri sitade yitiriwe Pelé, watangiye ubona amakipe yombi afite ishyaka anyuzamo agasatirana ku mpande zombi.
Abasore ba Mashami Vincent utoza Police FC baje kotsa igitutu ba myugariro ba Kiyovu Sports bituma ku munota wa 18 w'igice cya mbere, Police FC ibona penaliti yinjijwe neza na Mugisha Didier.
Ntibyatinze kuko mu kanya gato cyane Kiyovu Sports yahise igombora nyuma yo kubona Penaliti nayo yinjijwe neza na Nizeyimana Djuma.
Abasore ba Police FC ntibacitse intege, bakomeje gusatira izamu rya Kiyovu ku munota wa 45 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Hakizimana Muhadjili yinjiza igitego cya kabiri ku ruhande rwa Police FC.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka Police FC iri imbere n'ibitego 2 kuri 1 cya Kiyovu Sports.
Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yagarutse ishaka kwishyura ariko ntibyayihira kuko Police FC yayibereye ibamba ndetse iza no kwiharira umupira kugeza ku munota wa 61 w’umukino, ubwo Mugenzi Bienvenu yatsindaga igitego cyo gushimangira intsinzi ku ruhande rwa Police FC biza kurangira ari 3-1.
Uyu mukino wo ku munsi wa Karindwi wa Shampiyona y'u Rwanda, utumye Police FC irara ku mwanya wa Kane by'agateganyo n'amanota 13.
Irarushwa amanota atatu gusa na Musanze FC iri ku mwanya wa mbere by'agateganyo n’amanota 16, ku mwanya wa Kabiri hakaza APR FC n'amanota 14.
Ku munsi wa 8 wa Shampiyona, Police FC izahura n’ikipe ya Gasogi United, umukino uteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira.
Kinyarwanda
English











