MU MAFOTO: Gahunda ya Gerayo Amahoro yakomereje ku bakunzi ba ruhago
Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda 'Gerayo Amahoro' bwakomereje kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama, mu bafana b'umupira w'amaguru bitabiriye umukino wa Shampiyona wahuje Police FC na APR FC kuri sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ari kumwe n'umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga bifatanyije n'abakinnyi n'abasifuzi b'umukino mu gutanga ubutumwa bwibutsa abafana kuzirikana uruhare rwabo mu gusigasira umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka.Inkuru irambuye
Abatwara ibinyabiziga baributswa kwitwararika mu bihe by’imvura
Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abatwara ibinyabiziga bubibutsa kwitwararika mu rwego rwo kwirinda impanuka muri ibi bihe bitangiye by’imvura, kuko akenshi usanga imihanda inyerera, indi iretsemo ibiziba ndetse hariho n’ibihu bituma utwaye atabasha kureba imbere.
Nk’uko bimenyerewe muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bwa Gerayo Amahoro, abatwara ibinyabiziga basabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde icyateza impanuka mu muhanda bikaba umwihariko muri ibi bihe by’imvura nyinshi y’Umuhindo. Inkuru irambuye
Polisi yongeye kuburira abishora mu bujura
Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abagikomeje kwishora mu bujura bagamije kwihesha imitungo y’abandi ko badashobora kwihanganirwa kandi ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gushyirwamo imbaraga.
Ni nyuma y’uko hagiye hakunda kugaragara mu bice bitandukanye, ubujura bukorwa ahanini n’abiganjemo urubyiruko, burangwa no kwambura abaturage imitungo yabo irimo amafaranga, telephone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, rimwe na rimwe bagakomeretsa ba nyirabyo cyangwa bakabavutsa ubuzima.Inkuru irambuye
NYAGATARE: Babiri bafatanywe amasashe arenga ibihumbi 28
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Nyagatare, yafashe abantu babiri bari binjije mu gihugu amasashe 28400.
Abafashwe ni umugore n’umusore bari bikoreye amasashe mu mifuka, mu mudugudu wa Kinungu, akagari ka Mishenyi mu murenge wa Rwempasha, mu rucyerera ahagana ku isaha ya saa kumi n’igice.Inkuru irambuye
RUBAVU: Yafatanywe udupfunyika turenga 2400 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Rubavu, yafashe umusore w’imyaka 23 y’amavuko, wari ufite udupfunyika 2490 tw’urumogi, yari agiye gukwirakwiza mu baturage.
Yafatiwe mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Hehu mu murenge wa Bugeshi, yaruhambiriye mu gitenge, ahagana ku isaha ya saa munani z’igicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama.Inkuru irambuye
RULINDO: Polisi yafashe babiri bacyekwaho kwiba televiziyo batoboye inzu
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rulindo, yafashe abasore babiri bakurikiranyweho kwiba televiziyo n’ibikoresho byayo nyuma yo kwica urugi rw’inzu y’umuturage.
Uko ari babiri, umwe uri mu kigero cy’imyaka 22 na mugenzi we ufite 19 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Gakubo, akagari ka Mberuka mu murenge wa Rukozo, ku cyumweru tariki 27 Kanama, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Inkuru irambuye
GICUMBI: Polisi yafashe babiri bacyekwaho kwangiza ibikorwaremezo
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage mu Karere ka Gicumbi, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi bagamije kuzigurisha.
Bafatiwe mu mudugudu wa Kigomase, akagari ka Horezo mu murenge wa Kageyo, ahagana ku isaha ya saa saba z’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 28 Kanama, umwe muri bo atwaye ku igare izireshya na metero 51 z’uburebure. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











