Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Nyagatare, yafashe abantu babiri bari binjije mu gihugu amasashe 28400.
Abafashwe ni umugore n’umusore bari bikoreye amasashe mu mifuka, mu mudugudu wa Kinungu, akagari ka Mishenyi mu murenge wa Rwempasha, mu rucyerera ahagana ku isaha ya saa kumi n’igice.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati:”Twari twahawe amakuru yizewe n’abaturage bo mu kagari ka Mishenyi ko hari abantu bagenda mu gicuku baciye muri ako kagari bagana mu gihugu cya Uganda, bakagarukana amasashe, nibwo abapolisi bari mu kazi baje kuhafatira mu cyuho umugore n’umusore bikoreye imifuka irimo amasashe 28400.”
Nyuma yo gufatwa bavuze ko bari bagiye kuyaranguza abacuruzi batandukanye bakorera mu isoko rya Nyagatare.
SP Twizeyimana yasabye abacuruzi kureka kwishora mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu, asaba n’abaturage muri rusange kudakomeza kwemera kugura ibicuruzwa bipakiye mu masashe ahubwo bagakoresha ibitangiza ibidukikije kuko biri mu bitiza umurindi abayacuruza.
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Kinyarwanda
English











