Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

IGP Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Ethiopia

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Ethiopia rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi mu bijyanye no gucunga umutekano.

Yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu CG Demelash Gebremichael Weldeyes, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopia (Ethiopian Federal Police).  Inkuru irambuye...

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi basoje amahugurwa

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa  abapolisi 18 bo mu ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) bamazemo amezi atanu biga ibijyanye no kugenza ibyaha n'impanuka bibera mu mazi.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR), yasojwe ku mugaragaro n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba; Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari.  Inkuru irambuye...

Polisi yaganirije abanyeshuri bitegura gutangira ikiruhuko gisoza igihembwe cya mbere

Abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri cya Fawe Girls’ School giherereye mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, baganirijwe mbere y’uko batangira ibiruhuko bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Polisi y’u Rwanda cyibanda ku myitwarire iboneye igomba kuranga abanyeshuri hirindwa ibyaha, kwirinda impanuka zo mu muhanda ndetse no gukumira inkongi no kuzirwanyaInkuru irambuye... 

KURWANYA UBUJURA: Polisi yafashe 16 bakurikiranyweho kwiba inka z’abaturage


Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024, yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu 16 bakurikiranyweho ubujura bw’inka n’ibindi bikorwa bifitanye isano bakoreraga mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Rulindo, Gakenke na Gicumbi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko iri tsinda rifite uko ryakoranaga mu gushakisha ahari inka, kuziba, kuzibaga, gutunda inyama no kuzicuruza.  Inkuru irambuye...

KIGALI: Hafashwe moto 50 abazitwaye bagendera mu nkengero z’umuhanda

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), mu bikorwa byo kugenzura ko amabwiriza rusange agenga umuhanda yubahirizwa, mu mpera z’icyumweru gishize mu Mujyi wa Kigali ryafashe amapikipiki 50 abayatwaye bagaragaye bagendera ku nkengero z’umuhanda (bordures).

Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo mu ngingo ya 48, rivuga ko Uretse iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n'ibimenyetso, utuyira turi ku mpande z'umuhanda n'inkengero zigiye hejuru bihariwe abanyamaguru.  Inkuru irambuye...

Police HC igeze ku mukino wa nyuma w'irushanwa rya ECAHF

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza, kuri Petit Stade Amahoro i Remera, ikipe ya Police HC yegukanye intsinzi mu mukino wayihuje na APR HC.

Aya makipe yombi ahagarariye u Rwanda, yakinaga umukino wa 1/2 cy'irangiza mu irushanwa rya ECAHF senior club Championship, rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba no hagati, ririmo kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya 42.  Inkuru irambuye...

Police HC yatangiye irushanwa rya ECAHF yitwara neza


Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball (Police HC) yatangiye irushanwa rya “ECAHF’’ yitwara neza itsinda Juba City yo mu gihugu cya Sudani y'Epfo ibitego 63 kuri 11.

ECAHF Championship ni irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza iwayo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rukaba ari rwo rwakiriye muri uyu mwaka iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 42 aho ryitabiriwe n’amakipe yo mu bihugu birimo; u Rwanda, u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda.  Inkuru irambuye...