Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

GERAYO AMAHORO: Polisi irakangurira abatwara ibinyabiziga gucana amatara

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kanama, Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ hirya no hino mu gihugu, abatwara ibinyabiziga bibutswa gucana amatara mu rwego rwo kurushaho kunoza umutekano wo mu muhanda.

Ni ubukangurambaga bwabereye mu bigo abagenzi bategeramo imodoka mu gihugu hose, ahaparika imodoka ntoya zitwara abagenzi na moto, hatangwa ubutumwa bujyanye n’imikoreshereze y’amatara ku binyabiziga.  Inkuru irambuye 

BURERA: Polisi yafashe amasashe yari yinjijwe mu gihugu angana n’ibihumbi 240

Mu Rwanda; gukora, gutumiza mu mahanga, gucuruza mu buryo butaranguza cyangwa kuranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe no kurunda cyangwa kujugunya imyanda y’amasashe n’ibyo bikoresho ahantu udafitiye uruhushya haba aha Leta cyangwa ah’umuntu ku giti cye birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage hagenda hakorwa ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya uwo ari we wese wishora mu bucuruzi bwo kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, bitewe n’akaga biteza ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.Inkuru irambuye

RUTSIRO: Yafashwe agerageza gukorera undi ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryafatiye mu karere ka Rutsiro umusore w'imyaka 19 y'amavuko wari ugiye gukorera undi muntu ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo gikorerwa kuri mudasobwa.

Byabereye mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Kongo Nil mu murenge wa Gihango, kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Kanama, ahagana saa tanu z'amanywa.Inkuru irambuye

RUSIZI: Polisi yafashe uwari ugiye gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafashe umusore w’imyaka 28 y’amavuko, wari utwaye kuri moto igikapu kirimo ibilo 15 by’urumogi.

Yafashwe ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri zo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 6 Kanama, mu mudugudu wa Mutara, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu, arutwaye kuri moto ifite nimero RC 644 K.Inkuru irambuye

KURWANYA MAGENDU: Polisi yafashe ibilo birenga 480 bya magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa byose hamwe bipima ibilo 484, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Rubavu na Rusizi.

Abafashwe ni umugore w’imyaka 27 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Gikombe, mu murenge wa Rubavu afite ibilo 319 by’inkweto za magendu n’umusore w’imyaka 22 wafashwe yikoreye ibilo 75 by’imyenda ya Caguwa yari avanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.Inkuru irambuye

GASABO: Abantu 11 bafatiwe mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka  Gasabo, yafashe itsinda ry'abantu 11 bakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Bafatiwe mu cyuho, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama, bacukura Gasegereti mu mirima y’abaturage yo mu mudugudu w’Agacyamo, akagari ka Gasura mu murenge wa Nduba.Inkuru irambuye

Police VC yegukanye igikombe cy'irushanwa KAVC International

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda y'umukino w'intoki wa Volleyball mu bagabo (Police VC), kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kanama, yegukanye igikombe cy'irushanwa KAVC International ryaberaga i  Kampala muri Uganda.

Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Kampala Amateur Volleyball Club yo muri Uganda ryahuzaga amakipe yo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ku kibuga cy'imikino cya Lugogo mu murwa Mukuru Kampala.Inkuru irambuye