Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafashe umusore w’imyaka 28 y’amavuko, wari utwaye kuri moto igikapu kirimo ibilo 15 by’urumogi.
Yafashwe ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri zo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 6 Kanama, mu mudugudu wa Mutara, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu, arutwaye kuri moto ifite nimero RC 644 K.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko yafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko kurwanya magendu n’ubundi bucuruzi butemewe.
Yagize ati: “Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri n’igice, nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), babonye moto yari itwawe n’umusore ahetse igikapu barayihagarika, bagisatse bagisangamo Kgs 15 by’urumogi niko guhita afatwa.”
Amaze gufatwa yavuze ko ari uwari umuhaye ikiraka cyo kuruvana mu murenge wa Giheke, akarumugereza mu Karere ka Nyamasheke aho yari buhurire n’umukiriya, atigeze agaragaza imyirondoro yabo yaba iy’uwarumuhaye n’uwo yari arushyiriye.
SP Karekezi yaburiye abagifite umugambi wo kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko babicikaho kuko bitazaborohera, yihanagiriza abamotari kwifatanya n’abakora ibi bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Hamwe n’ibyo yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.
Kinyarwanda
English











