Uko inshingano zabo zarenze izo kubyarira igihugu amaboko bakagera ku isonga mu kugicungira umutekano
Imiterere y’Isi mu bihe byashize, imyuga myinshi yaharirwaga abagabo bigasa nk’itegeko ko ari bo ibereye, bagomba kuyikora bagashaka ibitunga umuryango; abagore bagafatwa nk’abo gukora uturimo two mu rugo, uruhare rwabo rukagarukira mu gukora isuku, kubyara no kurera abana.
N’ubwo ari imirimo nayo itoroshye isaba imbaraga nyinshi, yafatwaga nk’aho ntacyo ivuze, aho kugira ngo babyubahirwe ahubwo bagafatwa nk’aho badashoboye ndetse bagasuzugurwa. Inkuru irambuye
Abanyeshuri ba WISMA International School basuye Polisi y’u Rwanda
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu kigo WISMA International School giherereye mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe, basuye Polisi y’u Rwanda, mu rugendoshuri rugamije kubungura ubumenyi mu bijyanye n’akazi gakorwa n’amashami atandukanye mu gucunga umutekano.
Basuye Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), Ishami ricunga umutekano hifashishijwe imbwa (Canine Brigade) n’Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade).Inkuru irambuye
RUSIZI: Yafashwe agerageza gutanga ruswa y’ibihumbi 50Frw ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga
Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe, yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka.
Yafatiwe mu murenge wa Kamembe, ahakorera imashini yimurwa y’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego rwo kwegereza iyi serivisi abakoresha ibinyabiziga muri Rusizi n’utundi turere bihana imbibi, ubwo yari aje gusuzumisha imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser.Inkuru irambuye
RWAMAGANA: Hafashwe batatu bakurikiranyweho kwambura abashoferi babizeza icyemezo cy'ubuziranenge
Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, ku wa Kane tariki ya 6 Werurwe, yafashe abagabo batatu bacyekwaho kwaka abashoferi amafaranga, babizeza ko bazabafasha kubona icyemezo cy'ubuziranenge bw'imodoka zabo.
Abafashwe bari hagati y'imyaka 19 na 30 y'amavuko, basanzwe ari abakanishi bakorera hafi y'ikigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga mu Karere ka Rwamagana.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











