Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, ku wa Kane tariki ya 6 Werurwe, yafashe abagabo batatu bacyekwaho kwaka abashoferi amafaranga, babizeza ko bazabafasha kubona icyemezo cy'ubuziranenge bw'imodoka zabo.
Abafashwe bari hagati y'imyaka 19 na 30 y'amavuko, basanzwe ari abakanishi bakorera hafi y'ikigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga mu Karere ka Rwamagana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe na bamwe mu bashoferi bakorewe ubu bwambuzi.
Yagize ati: "Bose uko ari batatu ni abakanishi bakoreraga hafi y'ikigo gisuzumirwamo ubuziranenge bw'ibinyabiziga, bagendaga babeshya abashoferi baje muri icyo kigo ko bakorana n'abapolisi
bazabafasha kubona icyemezo mu buryo bworoshye."
Akomeza agira ati: "Bahagarikaga imodoka isohotse mu kigo, bakabaza umushoferi icyo bamureze, basanga urugero yarezwe nko kuba imodoka isohora umwotsi mwinshi cyangwa gusana shasi yacitse, bakamubwira ko ibyo batabishobora kuko bikomeye kandi bihenze kubikora, ahubwo ko bamuhuza n'umupolisi uhakorera, akabafasha kubona icyemezo badakoresheje imodoka."
"Bafashe mugenzi wabo wundi bamwita umupolisi mu mazina ya 'afande Yvan', ari nawe boherezagaho abo bashoferi ngo bajye kumureba, bamara kumuha amafaranga, ntibongere kubona irengero rye, kuri ubu akaba akirimo gushakishwa ngo nawe afatwe."
Abafashwe biyemerera ko bari bamaze kumwoherereza imodoka eshatu, zari zarezwe gucika shasi no kuvubura ibyotsi, zose hamwe zabahaye ibihumbi 220Frw, bakavuga ko nyuma yo kwakira amafaranga bahitaga bakuraho telefone bakaburirwa irengero.
Bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kigabiro, kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, haracyashakishwa n'abandi bakekwaho gufatanya nabo.
SP Twizeyimana yagiriye inama abafite ibinyabiziga mu gihe batsinzwe ikizamini cy'ubuziranenge kwihutira kujya mu igaraje gukosoza amakosa byarezwe, bakirinda uwo ari we wese wabayobya, ababeshya ko yabafasha kubona icyangombwa batiriwe bakoresha.
Yabibukije kandi ko gutwara ikinyabiza kitujuje ubuziranenge ari bimwe mu biteza impanuka nyinshi zigaragara mu muhanda, zigahitana ubuzima bw'abantu benshi, bityo bakaba bagomba gushyira ubuzima imbere bakurikiza ibyo basabwe mu isuzuma bakita ku binyabiziga batwara.
Yaburiye abashakira indonke mu bwambuzi bushukana no kwiyitirira urwego, ko bihanwa n'amategeko kandi ko badashobora kwihanganirwa.
Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Kinyarwanda
English











