Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

NYARUGENGE: Yafatanywe amacupa y’amavuta ahindura uruhu arenga 1200

Polisi y’u Rwanda, mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda byabereye mu Karere ka Nyarugenge, yafatanye umugabo w’imyaka 38 y’amavuko, amacupa 1234 y’amavuta yangiza  uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Yafatiwe aho yari yaragize ububiko bwayo mu mudugudu wa Ntwari, akagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Gicurasi.  Inkuru irambuye... 

SUDANI Y’EPFO: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa batanze inkunga y'ibikoresho by’ishuri


Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda (RWAFPU1-7) bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye mu gihugu cya Sudani y'Epfo (UNMISS) batanze inkunga y'ibikoresho mu bigo by’amashuri bibiri byo mu Mujyi wa Malakal.

Ni igikorwa cyakozwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi, aho abayobozi bahagarariye ibigo; West Primary School n'icya Salam Primary School, bagejejweho ibikoresho bazashyikiriza abanyeshuri baba mu nkambi bakazabyifashisha mu masomo birimo amakayi, amakaramu n'inkweto.  Inkuru irambuye...

Polisi yafatanye abantu bane udupfunyika tw’urumogi turenga 1,700

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abantu bane bari bafite ibiyobyabwenge by’urumogi rungana n’udupfunyika 1792, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Gakenke na Ngororero.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 28 na mugenzi we w’imyaka 21 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rusagara mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke, bari mu modoka itwara abagenzi rusange yari iturutse i Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, bafite udupfunyika tw’urumogi 895.  Inkuru irambuye...

GAKENKE: Yafashwe atwaye ibiyobyabwenge kuri moto abijyanye i Kigali

Ku Cyumweru tariki ya 30 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yafashe umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari utwaye kuri moto ibilo 10 by’urumogi na litiro 2 za Kanyanga.

Yafatiwe mu mudugudu wa  Remera, akagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoki arimo yerekeza mu Mujyi wa Kigali.  Inkuru irambuye...

RULINDO: Hafashwe abantu 30 bacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rulindo, yafatiye mu cyuho abantu 30 bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bafatiwe mu mudugudu wa Musenga, akagari ka Kivugiza mu murenge wa Masoro, kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi, ahagana saa moya za mu gitondo.  Inkuru irambuye...

GICUMBI: Babiri bacyekwaho kwiba moto bafashwe bagiye kuyigurisha

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, yafatanye abasore babiri moto yari yibwe barimo gushaka kuyigurisha.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 23 na mugenzi we w’imyaka 21 y’amavuko, bafatanywe moto ifite nimero RF 440 D, mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Jamba mu murenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi, ahagana ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo.  Inkuru irambuye...

Abantu babiri bafatanywe amasashe arenga ibihumbi 80


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gicurasi, Polisi y'u Rwanda yafashe abagore babiri bari bafite amasashe ibihumbi 83 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Gakenke n’aka Burera.

Abafashwe ni umugore w’imyaka 40 y’amavuko, wafatanywe amasashe ibihumbi 61 mu mudugudu wa Nyamure, akagari ka Nyacyina mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, yari atwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso isanzwe ikora akazi ko gutwara imizigo.  Inkuru irambuye...