Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYARUGENGE: Yafatanywe amacupa y’amavuta ahindura uruhu arenga 1200

Polisi y’u Rwanda, mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda byabereye mu Karere ka Nyarugenge, yafatanye umugabo w’imyaka 38 y’amavuko, amacupa 1234 y’amavuta yangiza  uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Yafatiwe aho yari yaragize ububiko bwayo mu mudugudu wa Ntwari, akagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Gicurasi.  
   
Mu mavuta yafatanywe harimo ayo mu bwoko bwa Perlay care, Beauty, Paw paw, Caro light, Extra Claire, n’ayandi atandukanye afite agaciro ka miliyoni 2.5Frw.

Yavuze ko ayazanirwa n’undi mugabo uyarangura i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akayinjiriza mu Rwanda mu Karere ka Rubavu akoresheje imodoka ifite nimero yo muri Congo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, ari yo ituma abacuruza magendu n’ibitemewe mu gihugu bamenyekana bagafatwa.

Yagize ati: “Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara urutonde rw’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu rw’abayakoresha, ndetse akurwa no mu bicuruzwa byemewe ku isoko ryo mu Rwanda. Byagiye bisobanurwa inshuro nyinshi ariko abadashaka kubyumva icyo twababwira ni uko aho bayacururiza hose bazamenyekana ku bufatanye n’abaturage, bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”

CP Kabera yibukije ko gucuruza magendu n’ibitemewe bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu no ku buzima bw’abaturage kuko bituma hinjizwa ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ku isoko ryo mu Rwanda, bikanahombya nyirabyo igihe  yabifatanywe.

Yagiriye inama abakora ubucuruzi, kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera bagakurikiza amategeko agenga ubucuruzi bacuruza ibyemewe, asaba n’abakomeje gukerensa ingaruka z’amavuta ya mukorogo ku buzima bwabo bakomeza kuyisiga, kuyacikaho burundu kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.

Uyu wafashwe akaba ari ku nshuro ya Kabiri yari afatiwe muri ubu bucuruzi bw’amavuta yangiza uruhu, kuko yakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo mu kwezi kwa Gashyantare 2022.

Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe ibikorwa byo gushakisha uwayamuzaniraga bikomeje.

Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’uyisize, abaganga bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.