Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

EAPCCO: Inteko rusange ngarukamwaka ya 26 yasojwe hafatwa ingamba zo guhangana n’impinduka z’imiterere y’ibyaha

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, yayoboye umuhango wo gusoza inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) yaberaga i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki ya 26 Mutarama.

Ubwo yasozaga uyu muhango, Minisitiri w’intebe Ngirente yasabye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu karere, gushyira imbaraga mu guhuza ingamba  kugira ngo zirusheho guhangana n’imiterere y’ibyaha igenda ihinduka bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Inkuru irambuye...

U Rwanda rwahawe kuyobora Inama y’abaminisitiri mu muryango wa EAPCCO


Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta kuri uyu uwa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025, yitabiriye inteko rusange y’umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ahabwa kuyobora inama y’abaminisitiri muri uyu muryango, asimbuye mugenzi we wo mu gihugu cy’u Burundi mu gihe cy’umwaka umwe.

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye mu nama ya 24 y’abaminisitiri bagize umuryango wa EAPCCO yabereye muri Kigali Convention Center ku Kimihurura, ahabwa inshingano zo kuyobora ibihugu 14 bigize uyu muryango.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango, Dr. Biruta yashimiye uwamubanjirije uruhare yagize mu guteza imbere icyerekezo n'indangagaciro by’umuryango wa EAPCCO.  Inkuru irambuye...

Polisi y’u Rwanda yahawe kuyobora umuryango wa EAPCCO mu gihe cy’umwaka

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, yatangiye imirimo nk'umuyobozi mushya w’umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO).

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye mu Nteko rusange ngarukamwaka y’uyu muryango ya 26 yabereye i Kigali, asimbura mugenzi we w’u Burundi, Brig. Gen Joseph Ninteretse.  Inkuru irambuye...

KIGALI: Hatangijwe Inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, i Kigali hatangijwe inteko rusange ngarukamwaka (AGM) y'Umuryango w'ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO).

Iyi nteko rusange ihuza abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu 14 bigize uyu muryango, uyu mwaka yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: "Gushimangira ubufatanye bw'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n'ibindi byaha by'inzaduka."

Minisitiri Biruta yavuze ko iyi nteko rusange itanga ubutumwa bukomeye ku dutsiko tw’abanyabyaha, bubaha gasopo ku migambi yabo mu karere no hanze yako.  Inkuru irambuye...

EAPCCO: Inama ya Komite Mpuzabikorwa Ihoraho yatangiye hitswa ku bufatanye mu kurushaho guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka


Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yatangije ku mugaragaro inama ya 49 ya Komite Mpuzabikorwa ihoraho y’Umuryango wa EAPCCO (PCC) i Kigali, asaba ko hashyirwa hamwe imbaraga mu gufatanya kurwanya ibihungabanya umutekano n’ituze rusange byugarije akarere.

Komite mpuzabikorwa ihoraho ihuriza hamwe abakuriye amashami y’ubugenzacyaha n’abahagarariye Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu bihugu bigize Umuryango w’Ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).  Inkuru irambuye...

EAPCCO: Abitabiriye irushanwa SWAT Challenge bashimiwe umuhate no gukorera hamwe bagaragaje


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa EAPCCO, CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, yayoboye umuhango wo gusoza irushanwa rimaze iminsi ibiri rihuza amakipe yatoranyijwe mu Karere, afite ubumenyi bwihariye bwo gukoresha intwaro na tekiniki mu guhangana n'ibihungabanya umutekano (EAPCCO SWAT Challenge).

Ni umuhango wabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera, witabirwa n’abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu bigize uyu muryango, bitabiriye inteko rusange ya 26  y'uyu muryango yateraniye i Kigali. Inkuru irambuye...

Polisi y'u Rwanda n'iya Djibouti zasinye amasezerano y'ubufatanye


Polisi y'u Rwanda n'iya Djibouti kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2025, zasinye amasezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere imikoranire mu byerekeranye n'ibikorwa byo gucunga umutekano no kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka.  Inkuru irambuye...