Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, i Kigali hatangijwe inteko rusange ngarukamwaka (AGM) y'Umuryango w'ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO).
Iyi nteko rusange ihuza abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu 14 bigize uyu muryango, uyu mwaka yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: "Gushimangira ubufatanye bw'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n'ibindi byaha by'inzaduka."
Minisitiri Biruta yavuze ko iyi nteko rusange itanga ubutumwa bukomeye ku dutsiko tw’abanyabyaha, bubaha gasopo ku migambi yabo mu karere no hanze yako.
Yagize ati: “Insanganyamatsiko y’Inteko rusange y’uyu mwaka irivugira n’ijwi riranguruye ku kiduteranyirije hano uyu munsi, ikanatanga ubutumwa bukomeye ku ruhererekane rw’udutsiko tw’abanyabyaha ko twiyemeje kuburizamo imigambi yabo yo gukora ibyaha mu Karere no hanze yako.”
Yakomeje agira ati: “Abanyabyaha bagenda barushaho kwihuza bakora ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba, ibyaha bikorerwa kuri murandasi, gucuruza intwaro, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi. Byagiye byoroshywa n’iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho by’umwihariko interineti yihuta; yavuguruye imikorere n’imibereho myiza y’abaturage bacu, ariko na none ikanifashishwa n’abagizi ba nabi.”

Minisitiri Biruta yavuze ko abashinzwe kugenzura iyubahirizamategeko ari bo bari ku ruhembe mu gukumira no gutahura ibyaha mu bihugu byacu, akaba ari ngombwa gukomeza gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano no kubahiriza amategeko, kugira ngo birusheho gutanga umusaruro ufatika ku nyungu rusange z’abaturage.
Yashimiye umuyobozi wa EAPCCO ucyuye igihe mu guteza imbere ibikorwa biri mu ntego zawo, ashimira n'umusimbuye, avuga ko umuryango uzakomeza kwitegwaho ibikorwa byinshi bihuriweho kugira ngo udutsiko tw’abanyabyaha n’ibitero by’iterabwoba bikumirwe, harushaho kuzamurwa icyizere abaturage bagirira inzego za Polisi.
Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO ni u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudan y'Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.
Ibikorwa by'uyu muryango byibanda cyane ku kurwanya iterabwoba, ibyaha bimunga ubukungu, icuruzwa ry'abantu n'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge, ibyaha by'ikoranabuhanga n'ibyibasira umutungo bwite mu by'ubwenge.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Nigeria, IGP Kayode Adeola Agbetokun, unayoboye Komite ihuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k'Afurika y'Iburengerazuba (WAPCCO), yavuze ko muri ako karere naho hagaragara ibibazo by'umutekano bisa n'ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba, ariko ko hari amasomo bigiye muri iyi nteko rusange, azabafasha kubibonera ibisubizo.
Commissioner of Police (CP) Theos Badege wari uhagarariye umunyamabanga Mukuru wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), yavuze ko Polisi Mpuzamahanga izakomeza gufatanya n’umuryango wa EAPCCO, mu gukemura ibibazo bihuriweho no guteza imbere umutekano mu karere.
Yagaragaje ko hari abaturage bo muri Afurika y'Iburasirazuba bakomeje gushukwa no kwizezwa akazi, amashuri n'ibindi bikarangira bisanze mu mutego w'abanyabyaha babakorera icuruzwa, guhohoterwa no gufatwa ku ngufu cyangwa kuvanwamo ingingo bagamije kuzigurisha.

CP Badege yavuze ko mu bikorwa by'ubufatanye mu minsi ishize, ku migabane itandukanye y'isi, hatahuwe abantu bagera ku bihumbi bibiri babashije gutabarwa nyuma y'uko bari bashimuswe n'abashakaga kubacuruza no kubakorera ihohoterwa ritandukanye.
Hafashwe abagera kuri 11 muri Afurika y'Iburasirazuba, bakurikiranyweho gushimuta abana, ihohoterwa no gukuramo abantu ingingo z'umubiri.
Mu rwego rwo guhangana n'ibyaha by'ikoranabuhanga, umwaka ushize, Polisi Mpuzamahanga yatangije ibikorwa byiswe 'Serengeti' byagizwemo ,uruhare n'ibihugu 19 birimo n'u Rwanda, biza kugaragara ko abagera ku bihumbi 35, bakorewe ubujura bw'amadorali y'America (USD) agera kuri miliyoni 193 hagaruzwa agera kuri miliyoni 45, hafatwa n'abacyekwa 1000 hirya no hino ku isi.
CP Badege yagaragaje ko ibi bigaragaza imbaraga z'ubufatanye mu guhangana n'ibyaha, zituma ibikorwa bihuriweho bishingiye ku makuru afatika aturuka ku iperereza, biziba ibyuho bijyanye n'ubushobozi bigafasha mu kurinda ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga no guhangana n'ibi byaha.


Kinyarwanda
English











