IGP Namuhoranye ari mu ruzinduko rw'akazi muri Nigeria
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rw'akazi muri Nigeria, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare, yitabiriye inama n'umwiherero bihuza ba Ofisiye bakuru ba Polisi muri icyo gihugu.
Umuhango wa gufungura ku mugaragaro iyi nama n’umwiherero bibaye ku nshuro ya gatanu byayobowe na Visi-Perezida wa Repubulika ya Nigeria, Nyakubahwa Kashim Shettima.Inkuru irambuye
Itsinda ry’abakozi bo mu Kigo gishinzwe kurwanya ibiza muri Malaysia basuye Polisi y’u Rwanda
Itsinda ry’abantu 16 bakorera mu Kigo gishinzwe gukumira no kurwanya ibiza mu gihugu cya Malaysia, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, basuye Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.
Bakiriwe n’Umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikorere yaryo n’uburyo bwifashishwa mu guhangana n’ibiza ndetse n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu butabazi.Inkuru irambuye
GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bashishikarijwe kugira uruhare mu gukumira impanuka n’ingaruka zazo
Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, ntihwema gukangurira abakoresha umuhanda barimo abatwara ibinyabiziga, ibinyamitende ndetse n’abakoresha amaguru, kwirinda impanuka bubahiriza buri gihe amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda.
Ni mu gihe ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) bugaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, kuko zihitana abasaga miliyoni 1.3 buri mwaka. Inkuru irambuye
Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya abangiza ibikorwaremezo rusange
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare, hafashwe abagabo babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo rusange mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Aba bagabo bombi bafite imyaka 43 y’amavuko bafatanywe ibikoresho by’amashanyarazi birimo; insinga, mubazi, fusibles, cash power n’ibindi bitandukanye bacyekwaho kwiba ku miyoboro y’amashanyarazi.Inkuru irambuye
Abanyeshuri ba Little Gems Academy bahawe inyigisho zo gukumira no kurwanya inkongi
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare, ryigishije abanyeshuri bo ku ishuri rya Little Gems Academy, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi.
Izi nyigisho zatangiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, mu masaha ya mu gitondo, ubwo abanyeshuri bagera ku 115 biga kuva mu mwaka wa kabiri kugeza mu wa kane w’amashuri abanza kuri iryo shuri riherereye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, basuraga iri shami rya Polisi, baherekejwe n’abarezi babo ndetse n’umuyobozi w’ikigo.Inkuru irambuye
CAVB Zone V: Police VC yaciye amarenga yo kwisubiza igikombe
Mu irushanwa ry'umukino w'intoki wa Volleyball rihuza amakipe yo mu Karere ka gatanu k'Afurika (CAVB Zone V Club Championship), kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare, ikipe ya Polisi y'u Rwanda (Police VC) yerekanye ko ishobora kongera kuryegukana, itsinda NemoStars yo mu gihugu cya Uganda amaseti 3-0.
Ni irushanwa ryitabiriwe n'amakipe arenga 20 yitwaye neza mu bagabo n'abagore, mu bihugu 12 byo mu Karere k'Afurika ka gatanu, ribera i Kampala muri Uganda.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











