Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare, ryigishije abanyeshuri bo ku ishuri rya Little Gems Academy, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi.
Izi nyigisho zatangiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, mu masaha ya mu gitondo, ubwo abanyeshuri bagera ku 115 biga kuva mu mwaka wa kabiri kugeza mu wa kane w’amashuri abanza kuri iryo shuri riherereye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, basuraga iri shami rya Polisi, baherekejwe n’abarezi babo ndetse n’umuyobozi w’ikigo.
Basobanuriwe inkongi icyo aricyo n’ikizitera, ingamba zo kuzikumira zirimo kwirinda uburangare n’indi myitwarire ishobora kuziteza, berekwa n’uburyo bashobora kuzizimya mu gihe zibaye hifashishijwe ibikoresho byo kuzizimya (Fire extinguishers) bitandukanye.
Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde, ushinzwe amahugurwa mu Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi,
yavuze ko mu nshingano bafite harimo no gutanga amahugurwa mu byiciro by’ingeri zitandukanye ajyanye no gukumira no kurwanya inkongi, hagamijwe kwirinda no kugabanya ubukana bw’ ingaruka ziteza.
Yagize ati: “Murabizi ko inkongi ari kimwe mu bidindiza iterambere zikanasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu. Si ibyo gusa kuko ingaruka zazo ntizigarukira ku bahuye nazo gusa, zigera no ku miryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange, ni yo mpamvu twahagurukiye kuzirwanya dutanga amahugurwa ku byiciro by’abantu batandukanye, tubigisha ibizitera, uburyo bwo kuzikumira no kuzirwanya.”

CIP Rizinde yavuze ko bitewe n’uko iyo inkongi ibaye itarobanura abo yibasira n’ibyo yangiza, ari byiza kwigisha n’abana bato kuko ibyo bize muri icyo kigero badashobora kubyibagirwa kandi baba banategurirwa ejo hazaza, kugira ngo haba ku ishuri, aho biga ndetse no mu rugo iwabo bagire uruhare mu kuzikumira.
Gahongayire Imelda, umuyobozi w’ikigo, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa meza yabahaye ajyanye no kuzimya inkongi, avuga ko abanyeshuri ndetse n’abarezi bahungukiye byinshi kandi bizabafasha.
Yagize ati: “Aya ni amahirwe menshi ku kigo cyacu; kuba tubonye amahugurwa nk’aya ajyanye no kwirinda inkongi z’umuriro. Abanyeshuri twajyaga tubibigisha mu magambo ariko batarabona uko bishyirwa mu ngiro, ari nayo mpamvu twahisemo kuza hano muri Polisi kugira ngo babibone imbonankubone, babyige babishyira mu bikorwa.
Yavuze ko bazakomeza kubibashishikariza no kubibatoza, kugira ngo bakure babikunze kandi banabyigishe n’abandi batarabona aya mahirwe.
Kinyarwanda
English











