Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda 'Gerayo Amahoro' kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama, bwakomereje mu bakirisitu ba Women Foundation Ministries/Noble Family Church bitabiriye amateraniro ‘Wirira Fellowship’ mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu butumwa yagejeje ku bakiristu bari bitabiriye amateraniro, yavuze ko gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kwibutsa buri wese inshingano ze mu guharanira ko abantu bakoresha umuhanda utekanye.
CP Kabera yavuze ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa n'uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, bityo ko inyinshi muri zo ziba zikwiye gukumirwa.
Abantu miliyoni 1 n’ibihumbi 350 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka nk’uko byatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), aho ziza ku mwanya wa munani mu guhitana benshi, zikaba iza imbere mu guhitana abari hagati y’Imyaka 5-29 y’amavuko.

Kunyuranaho nabi, kudasiga intera ihagije hagati y’ibinyabiziga, kutubahiriza uburenganzira bwo gutambuka mbere, kudakoresha indorerwamo zibonesha ibiturutse inyuma, kugendera mu gisate cy’ibumoso, umuvuduko ukabije, gukoresha telefone utwaye ndetse n’ubusinzi na byo biri mu biteza impanuka zihitana ubuzima bw’abakoresha umuhanda.
Kuva muri Mutarama kugera muri Kamena, uyu mwaka mu gihugu hose habaruwe impanuka 7859, zahitanye abantu 399, aho umubare munini w’abashoferi bazigizemo uruhare ari abagabo ku kigereranyo cya 97%, banazitakarizamo ubuzima ku kigereranyo cya 83%.
CP Kabera yagize ati: "Ushobora kwivuza indi ndwara ukayikira ariko ntacyo wakora ngo ukureho impanuka yamaze kuba. Mu Rwanda ntitwifuza ko hari uhitanwa n’impanuka, icyo abakoresha umuhanda dusabwa ni ugukumira icyateza impanuka cyose.
Buri wese akwiye kumva ko bimureba agakoresha umuhanda neza, mu bufatanye twese hamwe tugaharanira gukoresha umuhanda utekanye utarangwamo impanuka."

Yasabye abifuza kuba abashoferi kujya babanza kwimenyereza neza imodoka mbere yo kujya mu kizamini, yibutsa n’abatwara ibinyabiziga kujya buri gihe bareba ko ibinyabiziga bikora neza mbere yo gutangira urugendo kandi mu gihe batwaye bakirinda ibindi bitekerezo n’ibikorwa byabatesha icyerekezo bigateza impanuka.
Ati: “Igihe ugiye gutwara ikinyabiziga ugomba kuba uhari wese, amaso abiri, amatwi abiri n’amaboko abiri byose bikora neza kandi biri mu gikorwa kugira ngo ubashe kubona ibigukikije, kumva amahoni y’ibindi binyabiziga ndetse no kuyobora neza ikinyabiziga, ukirinda gutwara unaniwe cyangwa se wanyoye ibisindisha."
Kuvugira kuri telefone utwaye ikinyabiziga byongera ibyago byo gukora impanuka inshuro enye, mu gihe gutwara wandika cyangwa usoma ubutumwa byongera ibyago byo gukora impanuka inshuro 23.
Yongeye kwibutsa ko igihe bwije umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gucana amatara y’urugendo ndetse n’ay’imbere mu modoka ku batwara bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ku mpamvu z’umutekano w’abagenzi no kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.
Yabasabye kujya barinda abana impanuka, babicaza mu ntebe z’inyuma kandi bakambara umukandara, no kubahiriza inzira zagenewe abanyamaguru n’imirongo bambukiramo (Zebra crossing) kandi bakirinda kuyihagararamo.
Mu gihe bagenda n’amaguru bari kumwe n’abana, basabwe kubafata ukuboko kw’iburyo kugira ngo babarinde kugendera mu ruhande ruhana imbibi n’igisate cy’umuhanda kinyuramo ibinyabiziga, kugendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho imodoka zibaturuka imbere bazireba no kwirinda kwambukiranya umuhanda barangariye kuri telefone.
Yabasabye kwigisha ubutumwa bwa Gerayo Amahoro abana, abavandimwe n’inshuti no kuba umusemburo w’impinduka, umutekano wo mu muhanda ukaba amahitamo, roho nzima igatura mu mubiri muzima hubahirizwa Gahunda ya Gerayo Amahoro.

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Minsitries akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero, Noble Family Church, Apôtre Alice Mignone Kabera, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku butumwa bw’umutekano wo mu muhanda bwagejejwe ku bakiristu n’imbaraga zashyizwe mu kubumbatira umutekano n’ituze rusange by’abaturarwanda.
Yavuze ko gukumira impanuka bagiye kubigira inshingano bakirinda ubwabo, bakarinda na bagenzi babo bahurira mu muhanda kandi bakazafata iya mbere mu kugeza ubutumwa no ku bandi.


English
Kinyarwanda










