Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Police FC) yerekanye abakinnyi bashya 10, abatoza n’ikipe yose hamwe igizwe n’abagera kuri 27 izifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024.
Ni mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Kanama ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba.
Abakinnyi bashya berekanywe ni umunyezamu Rukundo Onesme wakiniraga ‘Le Messager FC de Ngozi’ y’i Burundi, ba myugariro babiri; Kwitonda Ally wavuye muri AS Kigali na Ndizeye Samuel wakiniraga Rayon Sports.
Abandi ni Nyamurangwa Moses wakiniraga Sunrise, Niyonsaba Eric wakiniraga Espoir FC, Odili Chukuma wakiniraga Bugesera FC, Moses Sseruyidde wakiniraga Kitara FC yo muri Uganda, Jibrin Akuki Abubakar wavuye muri AS Kigali, Abedi Bigirimana wakiniraga Kiyovu Sports na rutahizamu Bienvenue Mugenzi.
Police FC kandi yerekanye abatoza babiri bungirije umutoza mukuru ari bo Bisengimana Justin (1st Assistant Coach) na Nyandwi Idrissa (2nd Assistant Coach).

Mu ijambo ry’ikaze yabagejejeho, Umuyobozi mukuru (Chairperson) wa Police FC,CP Bruce Munyambo yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi itanga ibikenerwa byose ari nayo mpamvu intego igomba kuba imwe; gutwara igikombe.
Yagize ati: “Ni ibyo kwishimira ko Polisi FC ari ikipe yuzuye kandi yungutse amaraso mashya. Ubuyobozi bwa Polisi buduha ibikenerwa byose ni yo mpamvu muri uyu mwaka w’imikino intego ari ugutwara ibikombe.”
Yakomeje agira ati: “Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe ku Isi yose. Murasabwa kuba abakinnyi beza, bahatana kuko igikombe ntabwo umuntu apfa kugikozaho intoki, bisaba imbaraga, ubwenge na disipulini kandi birashoboka cyane igihe muzaba mukorera hamwe nk’ikipe.”
Yabasabye kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi, kwiyandarika no guta akazi, abasezeranya ko ubuyobozi buzabahora hafi bagasenyera umugozi umwe mu rwego rwo kugera ku musaruro wifuzwa wo gutwara ibikombe.

URUTONDE RW’ABAKINNYI BA POLICE FC 2023/2024
Abazamu
Onesime Rukundo, Janvier Kwizera, Clovis Ruhumuriza
Ba myugariro
Ndizeye Samuel, Kwitonda Ally, Rurangwa Mossi, Hakizimana Amani, Ruhumuriza Patrick, Carnot Shami, Nkubana Mark, Rutanga Eric na Ndizeye Gad.
Hagati
Nsabimana Eric, Nyamurangwa Moses, Ngabonziza Pacifique, Bigirimana Abedi, Jibrin Akuki Abubakar, Rutonesha Hezbon, Niyonsaba Eric, Odili Chukwuma, Nshuti Savio, Ntwari Evode na Moses Sseruyidde
Ba Rutahizamu
Mugisha Didier, Mugenzi Bienvenue, Hakizimana Muhadjiri na Kayitaba Jean Bosco.





English
Kinyarwanda











