Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

GASABO: Hangijwe litiro zirenga ibihumbi 27 z' inzoga z'inkorano zifite agaciro ka miliyoni 42Frw

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira, Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Gasabo yangirije mu ruhame amakarito y' inzoga z'inkorano zingana na litiro 27,528 zitujuje ubuziranenge, zifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda agera muri miliyoni 42.

Izi nzoga zose zafatanywe umuturage wo mu kagari ka Masoro, mu murenge wa Ndera zamenewe mu ruhame mu murenge wa Nduba ahari ikimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko izi nzoga zose zafashwe mu ntangiro z'uku Kwezi k'Ukwakira, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati: ”Turashimira abaturage baduhaye amakuru, yatumye hatahurwa ko uriya mugabo aho yakoreraga i Masoro, ahafite ikimeze nk’uruganda rukorerwamo ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge."

Yakomeje agira ati: "Twageze n’iwe mu rugo tuhasanga ubundi bubiko yabikagamo amakarito menshi y'izo yabaga yamaze gukora, yazishyizeho n'ibirango bigaragaza ko zujuje ubuziranenge nyamara atari ukuri, kuko nta kigo kibifite mu nshingano kigeze kimuha ibyangombwa by'uko zemewe.”

SP Twajamahoro yakomeje akangurira abaturage kwirinda inzoga z'inkorano kuko ziteza ibibazo bitandukanye  haba ku buzima no ku mutekano.

Ati: ”Uriya mucuruzi mu gukora ziriya nzoga usanga avanga ibintu bitandukanye nk’ikimera cya kimbazi, amatafari aseye, Tangawizi, amajyani, isukari n’ibindi bitandukanye bishobora kwangiza ubuzima. Abantu banywa izi nzoga usanga basinze cyane ndetse bagakora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n'abana b’abakobwa ku ngufu, ubujura, amakimbirane mu miryango n’ibindi."

Yavuze kandi ko izi nzoga zishobora gutera indwara nk’umwijima, impyiko n’izindi, yihanangiriza abakomeje kuzikora,abasaba kubicikaho kuko ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego batazahwema kubakurikirana bagafatwa bakabihanirwa mu mategeko.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk'uko biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.