Abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z?umuriro (FRB) kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo bahuguye abakozi 36 bo mu Karere ka Nyamagabe. Bahuguwe ku kurwanya inkongi z?umuriro no kuzirinda.
Aya mahugurwa y'umunsi umwe yabereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugari. Ni amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abaturarwanda batandukanye ku bijyanye no kurwanya inkongi.
Abahuguwe i Nyamagabe harimo abayobozi b'amahoteli na Moteli zo muri ako Karere, abakozi ba za resitora, abatetsi mu bigo by'amashuri yisumbuye ndetse n'abahagarariye abazamu.
Bahuguwe iby 'ibanze ku kwirinda no kurwanya inkongi, gukoresha ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi birimo amazi, umucanga, ikiringiti ndetse n'ifu ikoreshwa mu kuzimya inkongi. Banahuguwe ku kurwanya inkongi zituruka kuri Gazi itekeshwa mu ngo.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko abahuguwe batoranyijwe bitewe n'uko aho bakorera hashobora kuboneka inkongi.
Yagize ati "Mwatoranijwe bitewe n'uko aho mukorera hafite aho hahurira n'umuriro. Murasabwa kuba muzi ubwoko bw'umuriro no kurwanya umuriro kandi mugakurikirana uburyo bwo kuzimya umuriro. Turizera ko muzafasha abo mukorana mukagira uruhare mu kurwanya inkongi."
ACP Gatambira yibukije abahugurwa ko igihe habaye inkongi irenze ubushobozi bwabo bwo kuyizimya bagomba kujya bahamagara nimero za telefoni 111,112 cyangwa bagahamagara 0788311449 (Intara y'Amajyepfo) bakabafasha.

Kinyarwanda
English











