Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri w?intebe wa Central Africa yashimiye abapolisi b?u Rwanda bamucungira umutekano

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi Minisitiri w?intebe w?Igihugu cya Repubulika ya Central Africa, Filimin Ngrebada, yashyikirije seritifika z?ishimwe abapolisi b?u Rwanda 38 bo mu itsinda ryihariye rishinzwe kumucungira umutekano. Aba bapolisi bagize itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda 140 bari muri iki gihugu mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye bugamije kubungabunga amahoro. Aba bapolisi 140 bafite  inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri  Repubulika ya Central Africa, harimo Minisitiri w?intebe n?abandi banyacyubahiro.

Umuhango wo kubashyikiriza izi seritifika wabereye mu biro bya Minisitiri w?intebe mu murwa mukuru Bangui. Minisitiri w?intebe Ngrebada  yashimiye abapolisi b?u Rwanda ku murava n?ubunyamwuga bikomeje kubaranga kuva bahabwa inshingano zo kumurinda muri Mutarama 2020.

Yagize ati? Uyu munsi ndabashimira ubwitange bwanyu, ikinyabupfura n?ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu ka buri munsi ndetse no mu ngendo twagiranye mu bice bitandukanye by?iki gihugu.Ndabashimira uburyo mukorana nk?ikipe kandi ndanabashimira uburyo mukorana n?abasirikare bacu mu gusohoza inshingano zabo.?

Mu izina rya Perezida w?Igihugu cya Repubulika ya Central Africa no mu izina ry?abaturage b?iki gihugu Minisitiri w?intebe yashimiye leta y?u Rwanda ku mbaraga u Rwanda rukoresha mu kugarura umutekano n?iterambere mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa.

Yagarutse ku ruhare rw?abapolisi b?u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu bihe by?amatora aherutse kuba muri iki gihugu, yavuze ko ubufatanye bwaranze abapolisi b?u Rwanda n?izindi nzego z?umutekano muri iki gihugu cya Central Africa byatumye imitwe yitwaje intwaro itabona icyuho cyo guhungabanya umutekano mu matora. Minisitiri w?intebe yifurije ibihe byiza abapolisi b?u Rwanda no kuzakomeza umurava bagira igihe cyose bazaba barasubiye mu gihugu cyabo.

Umuyobozi w?itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi muri iki gihugu cya Repubulika ya Central Africa, Chief Superintendent of Police (CSP) Valens Muhabwa yashimiye Minisitiri w?intebe wa Central Africa ku bw?ishimwe yageneye abapolisi bamurinda. 

Yagize ati? Dufashe uyu mwanya kugira ngo tugushimire ku bufasha bwanyu n?imikoranire myiza kuva twatangira gukorana mu mwaka wa 2020 kugeza uyu munsi. Izi seritifika zisobanuye byinshi kuri twe nk?itsinda, turashimira itsinda ryose ryo mu biro byanyu ndetse n?abaturage b?iki gihugu kuko ubufatanye bwanyu natwe nibwo butuma tubasha gusohoza inshingano zacu.?

CSP Muhabwa yasezeranyije ko Polisi y?u Rwanda izakomeza ubufatanye n?imikoranire myiza mu bintu bitandukanye mu bijyanye n?umutekano n?imibereho myiza mu baturage ba Repubulika ya Central Africa.