Guhera tariki ya 25 Werurwe 2021 abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubujura nibwo batangiye igikorwa cyo gushakisha abantu bacyekwagaho kwiba batiri (Batteries) zabaga ku minara y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza itumanaho mu Rwanda (IHS RWANDA LTD's). Muri icyo gikorwa ku ikubitiro habanje gufatwa abantu bane, bafatanwa batiri 32 bakaba baraziguraga zibwe, bakazigura mu buryo bwo kugura ibyuma bishaje ibyo bakunze kwita inyuma. Nyuma haje gufatwa n’abandi bantu batatu bacyekwaho kugira uruhare kuba aribo bafunguraga izo batiri ku minara bakajya kuzigurisha, aba bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu mirenge itandukanye ari naho bibaga izo batiri.
Abafatanwe izo batiri ni uwitwa Kagiraneza Emmanuel bakunze kwita Sekijene w’imyaka 35, Bayavuge Enias w’imyaka 34 (aba bombi bafatanwe batiri 11) ni mu gihe Urayeneza Samuel w’imyaka 49 na Butera Eric w’imyaka 34 bafatanwe batiri 21.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ikigo cya IHS RWANDA LTD, aho bavugaga ko bamaze iminsi bibwa zimwe muri batiri ziba ku minara yabo.
Yagize ati” Ubuyobozi bwa kiriya kigo bwaduhaye amakuru ko hari abantu bataramenyekana biba zimwe muri batiri ziba ku minara yabo iba mu Karere ka Gasabo. Ishami ryacu rishinzwe kurwanya ubujura ryatangiye gushakisha abantu baba biba izo batiri nibwo tariki ya 25 Werurwe habanje gufatwa abantu bane bavuzwe haruguru ndetse banafatanwa batiri 32.”
CP Kabera yakomeje avuga ko nyuma yo gufata bariya bane bari bafite batiri, bucyeye bwaho tariki ya 26 Werurwe haje gufatwa abandi bantu batatu aribo Hategekimana Elissa w’imyaka 24, Bigirimana Jean Damascene bakunze kwita Kayuku w’imyaka 28 na Ishimwe James bakunze kwita Rasta w’imyaka 29. Aba bacyekwaho kugira uruhare mu kurira iminara bagafunguraho izo batiri bakazigurisha abandi bane bafatanwe batiri 32.
CP Kabera yagize ati” Aba bakimara gufatwa biyemereye ko bari bamaze kwiba batiri zirenga 20 bazibye ku minara y’ikigo cya HIS Rwanda Ltd, iminara iherereye Kibagabaga, Remera, Kinyinya na Rugando. Bavuze ko babitangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 muri Mutarama bakazigurisha uwaguraga ibyuma bishaje (inyuma) ariwe Kagiraneza Emmanuel . Batiri imwe yayiguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 22.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abacyekwaho kwiba no gukora ibindi byaha. Yavuze ko atari ubwa mbere mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose hafashwe abantu bangiza ibikorwaremezo babyiba.
Yagize ati “ Si ubwa mbere dufashe abantu nka bariya bangiza ibikorwaremezo, abenshi baba barimo kubyiba bagiye kubigurisha. Tubakangurira gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko kwiba ntabwo bizabahira, ku bufatanye n’abaturage tuzajya tubafata babihanirwe.”
Yakanguriye buri muturarwanda kumva ko afite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo Leta igenda yegereza abaturage kuko nta muntu n’umwe biba bidafitiye akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
INKURU BIJYANYE:
Nyagatare: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba batiri zitanga ingufu z’amashanyarazi mu nzu z’abaturage
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English










