Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gashyantare ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo nibwo abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bafashe imodoka ifite ibirango RAC 963 F ipakiyemo ibiro 560 by’amabuye y’agaciro ya magendu. Yafatiwe ku kiraro cya Nyabarongo yerekeza mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, amabuye yari ubwoko bubiri (Koluta na Gasegereti), imodoka yari itwawe n’uwitwa Nshimiyimana Anderson w’imyaka 46 yari kumwe n’abandi bantu 5.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko umuturage wo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi yatanze amakuru avuga ko abonye imodoka ahantu barimo kuyipakiramo amabuye y’agaciro nijoro. Polisi yahereye kuri ayo makuru itegura igikorwa cyo gufata iyo modoka.
Yagize ati “Umuturage ntiyabashije kumenya Pulake zayo ariko yari yayibonye atubwira uko imeze, yabitubwiye saa kumi za mu gitondo abapolisi bayifata saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo. Yafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe ku kiraro cya Nyabarongo.”

Iri tsinda ry'abasore 6 nibo bafatanwe ariya mabuye
SP Kanamugire yakomeje avuga ko ubwo abapolisi bafataga iyo modoka basanze imbere harimo shoferi wayo ariwe Nshimiyimana ari kumwe na Ukurikiyeyezu Daniel, Nzayisenga Jean Claude, Uzabakiriho Bosco, Nizeyimana Francis na Hakizimana Jean Damascene. Yavuze ko aba bose nta n’umwe wemera ko amabuye ari aye ahubwo bavuze ko ayo mabuye ari aya sosiyete ikorera mu Karere ka Kicukiro igura amabuye y’agaciro ariko nta byangombwa by’iyo sosiyete bari bafite.
Ati “Bariya bantu nta n’umwe wari ufite ibyangombwa bigaragaza ko amabuye ari aye ndetse na sosiyete bavugaga nta byangombwa byayo bari bafite. Babeshye abapolisi ko bayakuye mu Karere ka Karongi bayajyanye mu Karere ka Kicukiro nyamara twe twari twamaze kumenya ko bayakuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma aho acukurwa mu buryo butemewe ahari ibirombe by’amabuye y’agaciro byafunzwe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru ariko yibutsa abantu ko kwishora mu bikorwa bijyanye n’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati “Icya mbere bariya bari mu bucuruzi bwa magendu y’amabuye y’gaciro, ikindi aho bayakura naho bayacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko ibirombe byaho inzego zibishinzwe zarabifunze bitewe n’uko byakorwaga mu buryo bw’akajagari bishobora guhitana ubuzima bw’abantu. Polisi irakomeza kurwanya abantu bajya gucukurayo kandi inasobanurira abantu ingaruka zabyo.”
SP Kanamugire yibukije abantu ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranije n’amategeko bwangiza isoko ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ndetse n’abantu bajya kuyacukura rwihishwa bashobora kuhagirira ibyago byo kugwirwa n’ibirombe bakitaba Imana cyangwa bakahakura ubumuga bwa burundu.
Abafatanwe ariya amabuye y’agaciro Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hakorwe iperereza
Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Kinyarwanda
English










